Leta ya Burkina Faso yasabye u Bufaransa gukurayo ingabo bufite muri icyo gihugu Kandi bigakorwa mugihe kitarenze ukwezi kumwe.
Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Bufaransa yatangaje ko yakiriye ibarwa yatanzwe na Leta ya Burkina Faso isaba gusoza amasezerano ya 2018.
Ayo masezerano ya 2018 niyo yatumye u Bufaransa Bwongereza Ingabo muri Burkina Faso, ahabarizwaga abasirikare hafi 400 b’u Bufaransa.
Aba basirikare b’u Bufaransa bari mu bikorwa byo kurwanya imitwe y’intagondwa z’abajihadiste bakomeje guteza umutekano muke mu gace ka Sahel.
Kuva Captain Ibrahim Traoré yahirika ubutegetsi ku wa 30 Nzeri mu 2022, umubano wa Burkina Faso n’u Bufaransa ntiwifashe neza cyane ko iki gihugu cyakunze kugaragaza ko kitemera ubuyobozi bw’uyu mugabo
Abasirikare b’u Bufaransa bari muri Burkina Faso bari bamaze kwangwa n’abaturage.
Leta ya Burkina Faso yemereye u Bufaransa ko itazokora nka Mali ngo yiyambaze abacancuro b’aba Russia, Wagner, ngo ufashe igisirikare cyayo. Gusa n’ubwo bimeze gutyo abayobozi n’uwo mutwe bagendereye icyo gihugu.
Ku wa Gatatu tariki ya 25 Mutarama, Ikigo cya Polisi y’u Rwanda gitangirwamo amahugurwa yo kurwanya iterabwoba (CTTC) giherereye mu murenge wa Mayange mu Karere ka Bugesera, cyateye inkunga yo kwishyurira ubwisungane mu kwivuza imiryango 101 itishoboye. Ni mu muhango wabereye mu murenge wa Mayange aho abaturage batishoboye bo mu kagari ka Kagenge kamwe mu tugize uwo murenge bagera kuri 226 bashyikirijwe inkunga y’ubwisungane mu kwivuza. Mu bitabiriye uwo muhango […]
Post comments (0)