Inkuru Nyamukuru

Byiringiro Lague yasinyiye Sandvikens IF yo muri Suède

todayJanuary 27, 2023 115

Background
share close

Kuri uyu wa 26 Mutarama 2023, ikipe ya Sandvikens IF yo muri Suede yatangaje ko yamaze gusinyisha Byiringiro Lague wakiniraga APR FC.

Ikipe ya Sandvikens IF yahaye ikaze Byiringiro Lague

Iyi kipe ikina mu cyiciro cya gatatu muri Suède yavuze ko Byiringo Lague w’imyaka 22 y’amavuko yayisinyiye amasezerano y’imyaka ine ayikinira.

Yagize iti “Ikaze kuri Byiringiro Lague w’imyaka 22 muri Sandvikens IF, rutahizamu aje aturutse mu ikipe ya APR FC y’i Kigali.”

Byiringiro Lague mu minsi ishize yari aherutse gutangariza Kigali Today ko yari akiri gushaka ibyangombwa ko mu gihe byaboneka yakwerekeza muri Suède mbere y’uko ukwezi kwa Mutarama kurangira cyangwa akagenda muri Gashyantare 2023.

Ikipe ya Sandvikens IF Byiringiro Lague asanzemo n’ubundi Umunyarwanda Mukunzi Yannick izatangira shampiyona y’icyiciro cya gatatu tariki 31 Werurwe 2023 ikina n’ikipe ya United IK Nordic.

Byiringiro Lague yakiniye bwa mbere ikipe nkuru ya APR FC mu mwaka wa 2018 akaba ayivuyemo ayifashije gutwara ibikombe bibiri bya shampiyona 2017-2018, 2019-2020 na 2021-2022.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Polisi y’u Rwanda yasinye amasezerano y’ubufatanye na Kaminuza ya Kent State

Polisi y'u Rwanda na Kaminuza ya Kent State yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, bashyize umukono ku masezerano y'ubufatanye mu by’uburezi n'ubushakashatsi. Ni amasezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Kane, tariki ya 26 Mutarama, ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru hagati y’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza na Marcello Fantoni, Visi Perezida wa kaminuza ya Kent State ushinzwe uburezi mpuzamahanga. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner […]

todayJanuary 27, 2023 65

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%