Inkuru Nyamukuru

Polisi y’u Rwanda yasinye amasezerano y’ubufatanye na Kaminuza ya Kent State

todayJanuary 27, 2023 65

Background
share close

Polisi y’u Rwanda na Kaminuza ya Kent State yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu by’uburezi n’ubushakashatsi.

Ni amasezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Kane, tariki ya 26 Mutarama, ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru hagati y’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza na Marcello Fantoni, Visi Perezida wa kaminuza ya Kent State ushinzwe uburezi mpuzamahanga.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, yavuze ko aya masezerano yashyizweho umukono agamije guteza imbere umubano n’ubufatanye hagati y’inzego zombi hagamijwe inyungu ku mpande zombi.

Yagize ati: “Yitezweho gushimangira ubufatanye bushingiye ku guteza imbere ubumenyi n’umuco binyuze mu guhuriza hamwe no gufashanya mu byerekeranye n’uburezi n’ubushakashatsi.”

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yakiriye abayobozi ba Kent State University

Perezida Paul Kagame ku gicamunsi cyo ku wa Kane tariki 26 Mutarama 2023, yakiriye intumwa za kaminuza ya Kent State yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ziyobowe na Dr. Marcello Fantoni, Visi Perezida ushinzwe uburezi ku Isi. Iri tsinda ryakiriwe na Perezida Kagame, ryari riherekejwe kandi na Minisitiri w’Uburezi, Dr. Uwamariya Valentine ndetse na Clare Akamanzi, Umuyobozi Mukuru w’U rwego rw’Igihugu rushinzwe iterambere (RDB). Aba bayobozi mu biganiro bagiranye […]

todayJanuary 27, 2023 52

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%