Inkuru Nyamukuru

Ikipe ya Kiyovu Sports yafatiwe ibihano kubera abafana bayo

todayJanuary 31, 2023 49

Background
share close

Akanama gashinzwe imyitwarire muri FERWAFA kahanishije ikipe ya Kiyovu Sports gukina umunsi umwe wa shampiyona nta bafana bashinjwa imyitwarire mibi.

Kiyovu Sports yahanishijwe kwakira umukino umwe nta bafana

Ku wa Mbere nibwo Komisiyo ishinzwe imyitwarire muri FERWAFA yahanishije ikipe ya Kiyovu Sports kuzakina umukino umwe bazakira nta bafana bari ku kibuga nyuma y’imyitwarire bagaragaje ku mukino wayihuje na Gasogi United.

FERWAFA yatangaje koi bi bihano byafashwe hagendewe ku ngingo ya 21 y’amategeko ngengamyitwarire iteganya ko amakipe abazwa imyitwarire y’abafana bayo, bakaba bahanwe nyuma yo kubahamya ikosa ryo gutesha agaciro umusifuzi Mukansanga Salima.

Ibi bivuze ko umukino utaha wa shampiyona Kiyovu Sports ari umukino uzayihuza n’ikipe ya Marine FC, umukino uteganyijwe tariki 18/02/2023 uzakinwa nta bafana bari kuri Stade ya Muhanga aho iyi kipe yakirira muri iyi minsi.

Umwanzuro wa Komisiyo y’imyitwarire muri FERWAFA

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Pakistan: Abagera kuri 61 nibo bamaze kugwa mu gitero cyagabwe mu musigiti

Imibare y’abantu bahitanywe n'igisasu mu musigiti uri mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Pakistani ku wa mbere ikomeje kwiyongera, kugeza ubu igeze kuri 61 n’abarenga 150 bakomeretse. Polisi yavuze ko icyo gitero cyakozwe n’umwiyahuzi cyabaye nyuma ya sa sita, mu Mujyi wa Peshawar uherereye rwagati mu gihugu. Ni umurwa mukuru w’intara ya Khyber Pakhtunkhwa. Umuyobozi mukuru muri polisi mu mujyi wa Peshawar yemeje iyo mibare, ndetse avuga ko afite impungege kuko […]

todayJanuary 31, 2023 44

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%