Inkuru Nyamukuru

Madamu Jeannette Kagame yagiranye ibiganiro n’Umuhuzabikorwa wa UN Rwanda

todayJanuary 31, 2023 95

Background
share close

Madamu Jeannette Kagame kuri uyu wa Mbere tariki 30 Mutarama 2023, yakiriye Umuhuzabikorwa wa UN mu Rwanda, Dr. Ozonnia Ojielo bagirana ibiganiro birebana n’ubufatanye hagati y’Umuryango Imbuto Foundation na UN Rwanda.

Amakuru yatangajwe n’Imbuto Foundation avuga ko ibi biganiro byibanze ku mahirwe ari mu bufatanye mu bikorwa bitandukanye bya Imbuto Foundation.

Imbuto Foundation ikora ibikorwa bitandukanye mu nzego z’ubuzima, uburezi, kongerera ubumenyi urubyiruko no kwihaza mu bukungu ku miryango itishoboye.

Ibindi bikorwa yitaho harimo guteza imbere uburezi ariko cyane cyane ku bana b’abakobwa batsinda neza amasomo baturuka mu miryango itishoboye, aho bahawe izina ry’Inkubito z’Icyeza.

Imbuto Foundation ifite icyerekezo cyo kugira igihugu gifite ubushobozi kandi gituwe n’Abanyarwanda bihesha agaciro.

Intego ni ugushyigikira iterambere ry’umuryango ufite ubuzima bwiza, ujijutse kandi wihagije mu bukungu.

Uyu muryango ugira indangagaciro yo kuba abadahigwa, ubunyangamugayo, gutahiriza umugozi umwe no kwiyemeza kugera ku ntego.

Ibikorwa by’Imbuto Foundation bijyanye na gahunda za Leta, ikaba yuzuza inshingano zayo ibinyujije mu buvugizi ikora, kwegera imiryango itandukanye, kwigisha, gushimangira ubufatanye no gushyigikira urubyiruko rufite impano.

Ubufatanye bwa UN mu Rwanda na Imbuto Foundation buzongera imbaraga zo gushyigikira ibikorwa by’iterambere bitandukanye bikorwa n’uyu muryango.

Mu muryango Imbuto Foundation, ugendera ku gitekerezo- shusho ‘’Imbuto’’ kigira kiti: ‘’ Akabuto gatewe mu gitaka giteguwe neza, kakuhirirwa, kagahabwa iby’ingenzi byose, karakura kakavamo igiti cy’inganzamarumbo”.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Muhanga: Yaguye mu bwiherero akurwamo yapfuye

Umuturage witwa Sebyenda Jeanvier wo mu Karere ka Muhanga wari waguye mu bwiherero yakuwemo yapfuye, umurambo we ukaba wajyanwe mu bitaro bya Kabgayi ngo ukorerwe isuzuma. Byabereye mu Murenge wa Mushishiro, Akagari ka Munazi, mu Mudugudu wa Kabadaha, ku gicamunsi cyo ku wa 29 Mutarama 2023, ubwo uwo Sebyenda yageragezaga kujya mu cyobo cy’ubwiherero gukuramo ibyangombwa by’undi muntu byari byatakayemo. Abari bahari bavuga ko umuturage wari aho bacururiza inzoga yagiye […]

todayJanuary 31, 2023 179

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%