Inkuru Nyamukuru

Muhanga: Yaguye mu bwiherero akurwamo yapfuye

todayJanuary 31, 2023 179

Background
share close

Umuturage witwa Sebyenda Jeanvier wo mu Karere ka Muhanga wari waguye mu bwiherero yakuwemo yapfuye, umurambo we ukaba wajyanwe mu bitaro bya Kabgayi ngo ukorerwe isuzuma.

Byabereye mu Murenge wa Mushishiro, Akagari ka Munazi, mu Mudugudu wa Kabadaha, ku gicamunsi cyo ku wa 29 Mutarama 2023, ubwo uwo Sebyenda yageragezaga kujya mu cyobo cy’ubwiherero gukuramo ibyangombwa by’undi muntu byari byatakayemo.

Abari bahari bavuga ko umuturage wari aho bacururiza inzoga yagiye kwiherera, ibyangombwa byari mu mufuka w’ipantaro bivamo bigwa mu musarani.

Nyirabyo ngo yavugaga ko byatakaranye n’amafaranga ibihumbi makumyabiri (20.000frw), ari nabwo yemereraga Sebyenda ko nabikuramo atwara ayo mafaranga, akamwongera n’andi nk’ayo akaba ibihumbi 40frw.

Sebyenda ngo yatoboye mu gihande kimwe cy’ubwiherero yanga ko basenya ahantu hanini, ashaka abantu bamuzirika imigozi amanukiramo basigara bayifatiye imusozi.

Akimara kwinjira mu cyobo ya migozi ngo yaracitse, abo hejuru basigarana ibice undi amanuka ataka agwa mu mwanda w’ubwiherero, habura ubutabazi bwihuse ngo akurwemo kuko abageragezaga kwinjiramo bagarurwaga n’umwuka wo mu bwiherero bakagaruka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushishiro, Mukayibanda Prusca, yatangaje ko bahise bakumira ko abaturage bisukira icyo cyobo, hitabazwa Polisi y’Igihugu ishami rishinzwe ubutabazi bwihuse (Fireman Brigade), ari naryo ryamukuyemo hafi saa sita z’ijoro.

Mukayibanda asaba abaturage kwirinda kwigabiza ibyobo birebire kuko byabateza ibyago, kandi akihanganisha Umuryango wa nyakwigendera.

Ikibazo cy’abagwa mu byobo by’ubwiherero giherutse no kuba mu Murenge wa Nyamabuye, ubwo nanone umuntu yageragezaga kujya gushaka ibya ngombwa byatakayemo, umusarani ukamuridukira hejuru akitaba Imana.

Ubuyobozi burasaba kureka kujya mu byobo by’imisarane n’iby’amazi kuko nta makuru y’imiterere yabyo abantu baba bazi, ahubwo ubuze ibya ngombwa agasaba ibibisimbura kuko biboneka.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Oda Gasinzigwa yagizwe Perezida wa Komisiyo y’Amatora, impinduka mu nzego z’ubuyobozi

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Mbere tariki 30 Mutarama 2023 iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yashyizeho abayobozi bashya barimo Oda Gasinzigwa wagizwe Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC). Oda Gasinzigwa Oda Gasinzigwa ucyuhe igihe mu bari bagize Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EALA), agarutse mu Rwanda gusimbura ku buyobozi bwa NEC Prof Kalisa Mbanda witabye Imana ku itariki ya 13 Mutarama 2023. Iyi nama y’Abaminisitiri kandi […]

todayJanuary 31, 2023 109

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%