Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Mbere tariki 30 Mutarama 2023 iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yashyizeho abayobozi bashya barimo Oda Gasinzigwa wagizwe Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC).
Oda Gasinzigwa ucyuhe igihe mu bari bagize Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EALA), agarutse mu Rwanda gusimbura ku buyobozi bwa NEC Prof Kalisa Mbanda witabye Imana ku itariki ya 13 Mutarama 2023.
Iyi nama y’Abaminisitiri kandi yahaye Visi Perezida w’Umuryango FPR-Inkotanyi, Christophe Bazivamo kuba Ambasaderi w’u Rwanda muri Nigeria, akaba na we yari arangije imirimo yo kuba Umunyamabanga Mukuru wungirije w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).
Muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), Dr Olivier Kamana yagizwe Umunyamabanga Uhoraho, akaba asimbuye Jean Claude Musabyimana wagizwe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu.
RAB ubu irayoborwa na Dr Alexandre Rutikanga, akaba yungirijwe na Dr Florence Uwamahoro uzaba ushinzwe guteza imbere Ubuhinzi, mu gihe Dr Solange Uwituze we ahasanzwe akaba ashinzwe Ubworozi.
Minisiteri ya Siporo (MINISPORTS) na yo yabonye Umunyamabanga Uhoraho mushya, akaba ari Zephanie Niyonkuru waherukaga kuvanwa ku mwanya w’Umuyobozi wungirije w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB).
Ikigo gishinzwe Amashyamba mu Rwanda (RFA) na cyo cyahawe Umuyobozi Mukuru mushya, akaba ari Dr Concorde Nsengumuremyi.
Mu bindi bidasanzwe Inama y’Abaminisitiri yaganiriyeho harimo kwakira ibyavuye mu Ibarura rusange ry’Abaturage n’Imiturire ryakozwe mu mwaka ushize, ndetse no kwemeza ko Inama y’Umushyikirano ya 18 izaba kuva tariki 27 kugera tariki 28 Gashyantare muri uyu mwaka.
Umutwe w'iterabwoba wa ADF urashinjwa kugaba ibitero mu ngo ziri mu burasirazuba bwa RDC bigahitana abasivile 15. Ubu bwicanyi bwabaye ku cyumweru bubaye mugihe hari hashize icyumweru igitero gisa nk’icyo gihitanye abantu barenga 20. Umuyobozi mu nzego zibanze, Dieudonne Malangai yavuze ko ibyo bitero byabaye mu masaha yo hagati ya saa kumi na saa kumi n’imwe z’igitondo mungo ziherereye mu mudugudu itatu ituwe n'abaturage. Uwo muyobozi yavuze ko abantu barindwi […]
Post comments (0)