Inkuru Nyamukuru

Pakistan: Abagera kuri 61 nibo bamaze kugwa mu gitero cyagabwe mu musigiti

todayJanuary 31, 2023 44

Background
share close

Imibare y’abantu bahitanywe n’igisasu mu musigiti uri mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Pakistani ku wa mbere ikomeje kwiyongera, kugeza ubu igeze kuri 61 n’abarenga 150 bakomeretse.

Polisi yavuze ko icyo gitero cyakozwe n’umwiyahuzi cyabaye nyuma ya sa sita, mu Mujyi wa Peshawar uherereye rwagati mu gihugu. Ni umurwa mukuru w’intara ya Khyber Pakhtunkhwa.

Umuyobozi mukuru muri polisi mu mujyi wa Peshawar yemeje iyo mibare, ndetse avuga ko afite impungege kuko hakiri abandi baburiwe irengero ndetse n’imirambo itaramenyekana.

Abayobozi b’ibitaro byo muri uwo mujyi bemeje ko bakiriye abatari bake bakomeretse kandi bikomeye cyane. Imibare y’abishwe bivugwa ko bari imiryango y’abapolisi b’iyo ntara.

Uwo musigiti wasengerwagamo n’abashinzwe umutekano hamwe n’abayobozi ba leta. Kugeza n’ubu nta n’umwe ariyitirira icyo gitero.

Iyo ntara ya Pakistani ihana imbibi na Afuganistani kandi yakunze kugabwamwo ibitero by’iterabwoba mu mezi ashize. Umutwe uzwi nka Tehreek-e-Taliban Pakistan (TTP), wagiye wigamba byinshi muri ibyo bitero. Uharanira gukuraho leta iriho ikagendera ku buyobozi bwawo bwite bugendera ku mahame ya kiyisilamu. 

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Madamu Jeannette Kagame yagiranye ibiganiro n’Umuhuzabikorwa wa UN Rwanda

Madamu Jeannette Kagame kuri uyu wa Mbere tariki 30 Mutarama 2023, yakiriye Umuhuzabikorwa wa UN mu Rwanda, Dr. Ozonnia Ojielo bagirana ibiganiro birebana n’ubufatanye hagati y’Umuryango Imbuto Foundation na UN Rwanda. Amakuru yatangajwe n’Imbuto Foundation avuga ko ibi biganiro byibanze ku mahirwe ari mu bufatanye mu bikorwa bitandukanye bya Imbuto Foundation. Imbuto Foundation ikora ibikorwa bitandukanye mu nzego z’ubuzima, uburezi, kongerera ubumenyi urubyiruko no kwihaza mu bukungu ku miryango itishoboye. […]

todayJanuary 31, 2023 95

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%