Inkuru Nyamukuru

Abakuru b’Ibihugu bya EAC banzuye ko imirwano muri Congo ihagarikwa byihuse

todayFebruary 5, 2023 67

Background
share close

Inama y’Abakuru b’Ibihugu birindwi bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) yategetse impande zose zishyamiranye mu Burasirazuba bwa Congo (DRC), guhagarika imirwano byihuse hagatangira ibiganiro.

Uretse Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir Mayardit, wahagarariwe na Minisitiri we ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba Deng Alor Kuol, abandi bakuru b’ibihugu babashije guhurira i Bujumbura mu Burundi kuri uyu wa Gatandatu.

Ni inama yahuje Umukuru w’u Rwanda Paul Kagame, uwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) Félix Tshisekedi Tshilombo, uwa Uganda Yoweri Kaguta Museveni, uwa Tanzania Samia Suluhu Hassan, uwa Kenya William Samoei Ruto na Evariste Ndayishimiye wabakiriye mu Burundi.

Umwanzuro wa gatanu w’iyi nama ya 20 idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu bigize EAC yabereye i Bujumbura kuri uyu wa 04 Mutarama 2023, usaba imitwe irwanira muri Congo yose kuva mu bice yamaze kwigarurira.

Uyu mwanzuro ugira uti “Abakuru b’Ibihugu basabye impande zose guhita zigarika imirwano, imitwe yose harimo n’iy’amahanga ikava mu birindiro, Abagaba bakuru b’ingabo (za EAC) bazahura bitarenze icyumweru kimwe bagene uburyo bwo kuva mu birindiro kw’iyo mitwe no koherezayo ingabo.”

Uyu mwanzuro ukomeza uvuga ko ibi bizakurikirwa n’ibiganiro, kandi ko kutabyubahiriza ari ikibazo kizajya kigezwa ku Muyobozi w’Inama y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC kugira ngo gihite gisuzumwa byihuse.

Iyi nama yasabye imitwe yose y’Abanyekongo gushyira intwaro hasi nta cyo isabye, ikitabira ibiganiro by’amahoro biganisha mu nzira ya Demokarasi igihugu cya Congo kirimo kwinjiramo.

Inama yanasabye ibihugu byose byatanze ingabo, kuzohereza byihuse ahabera urugamba, ndetse inasaba Leta ya Congo korohereza ingabo za Uganda na Sudani y’Epfo gusanga izindi zigize Umuryango EAC zagiye kugarura amahoro muri icyo gihugu.

Inama y’Abakuru b’Ibihugu yashimiye abayobozi, imiryango mpuzamahanga n’ibihugu birimo kugaragaza uruhare mu kugarura umutekano muri Congo, by’umwihariko ibihugu bya Angola na Senegal byatanze umusanzu w’amafaranga yo gufasha mu biganiro bya politiki bikomeje gukorwa.

Abakuru b’Ibihugu basoje Inama bashimira Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye uyoboye Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba muri iki gihe, akaba yarabashije kubahuza mu gushakira umuti ikibazo cy’umutekano muke muri Congo.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Burundi: Perezida Kagame yitabiriye Inama y’Abakuru b’Ibihugu bigize umuryango wa EAC

Perezida Paul Kagame yitabiriye inama ibera mu Burundi kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 4 Gashyantare 2023 ihuje Abakuru b’Ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) biga ku mutekano muke urangwa mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ibiro bya Perezida w’u Burundi byatangaje ko Perezida Paul Kagame, William Ruto Perezida wa Kenya, Madamu Samia Suluhu Hassan Perezida wa Tanzania, Yoweli Kaguta Museveni wa Uganda na Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo […]

todayFebruary 4, 2023 199

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%