Inkuru Nyamukuru

Gen. Pervez Musharraf wayoboye Pakistan yitabye Imana ku myaka 79

todayFebruary 6, 2023 61

Background
share close

Pervez Musharraf wahoze ari perezida wa Pakistani, yitabye Imana afite imyaka 79, nyuma y’uburwayi yari amaranye igihe, mu bitaro by’i Dubai. Yari amaze imyaka mu buhungiro.

Igisikare cya Pakistani na konsula y’iki gihugu muri Emira ziyunze z’abarabu, batangaje urupfu rw’uwahoze ari umuyobozi w’ingabo ku cyumweru tariki 5 Gashyantare. Musharraf yakuwe ku butegetsi mu 2008.

Shazia Siraj, umuvugizi wa konsula ya Pakistani i Dubai, akaba n’umuvugizi w’Ambasade y’i Abu Dhabi, yahamirije ibiro ntaramakuru Reuters, ko yitabye Imana mugitondo cyo kucyumweru.

Minisitiri w’intebe, Shehbaz Sharif, Perezida Arif Alvi n’abakuru b’ingabo ba Pakistani, buri ruhande rwatanze ubutumwa bw’akababaro ku rupfu rwa Musharraf.

Kuri uyu wa mbere biteganyijwe ko hakorwa urugendo rudasanzwe rw’indege iribuvane umurambo we i Dubai iwujyane muri Pakistani, aho azashyingurwa nk’uko byatangajwe na televisiyo Geo News.

Uwahoze ari umujeneri w’inyenyeri enye, wafashe ubutegetsi muri kudeta izira amaraso mu 1999, ashimirwa ko yafashije igihugu cya Pakistan kuzamura ubukungu ndetse no guharanira ko abaturage babana mu mahoro n’ubwisanzure mu gihugu kigendera ku matwara kiyisilamu.

Mu 2008 yatsinzwe amatora maze ahita ava mu gihugu mu gihe cy’imyaka itandatu. Mu 2013 agarutse mu gihugu kwiyamamaza yarafashwe arafungwa abuzwa kongera kwiyamamaza.

Yarezwe ibyaha by’ubugambanyi bukomeye aza gukatirwa urwo gupfa adahari ariko icyo cyemezo kiza kuvanwaho n’urukiko hatarashira n’ukwezi kumwe.

Yavuye muri Pakistan mu 2016 agiye kwivuza maze kuva icyo gihe atangira kuba mu buhungiro.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Senegal: Bizihije umunsi mukuru w’Intwari z’u Rwanda

Kuri uyu wa 04 Gashyantare 2023 Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bo muri Senegal bizihije umunsi mukuru w’Intwari z’Igihugu, aho bahawe ikiganiro na Dr Jean Damascene BIZIMANA, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu cyibanze ku ndangagaciro zaranze Abanyarwanda zikaba n’ishingiro ry’ubutwari. Uwo munsi wateguwe ku bufatanye bwa Ambasade y’u Rwanda na Place du Souvenir Africain ifite mu nshingano gufasha ibihugu bya Afurika gusigasira no guteza imbere umurage wa Afurika no kumenyekanisha amateka […]

todayFebruary 6, 2023 70

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%