Abateguye iyo myigaragambyo bavuga ko izamara iminsi itandatu kuva tariki ya 6 kugera tariki 12 Gashyantare 2023. Iyo myigaragambyo ngo igomba guhagarika ibikorwa byose bibera mu mujyi wa Goma kuva mu mashuri, ubucuruzi, gutwara abagenzi kugera ku kazi ko mu biro.
Mu mujyi wa Goma imihanda yose bayifungishije amabuye, nta modoka yatambukaga, ndetse Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru wagerageje kuganira n’urubyiruko rwigaragambya rwamusabye ko yohereza Abasirikare ku rugamba kuko badashaka ko umujyi wabo ufatwa na M23.
Abanyarwanda bashakaga kwambuka babwiye Kigali Today ko babiretse kubera gutinya iyi myigaragambyo, ibi bakaba babishingira ku kuba ari bo barimo bashakishwa.
Umwe mu babyeyi utifuje ko amazina atangazwa yagize ati “mvuyeyo ariko ngiye kwicara ntuze, Goma ni ho nakuraga amaramuko, ariko singiye kwishora mu muriro mbibona. Baratubwira ko badashaka Abanyarwanda, ubu hari imyigaragambyo. Iyo bagufashe bakwambura ibyo ufite ugahomba. Ibyiza turategereza aho bigana tuzaba dusubirayo.”
Imipaka ihuza Goma na Gisenyi irafunguye ndetse ushaka kwambuka arabikora ariko abinjira muri Congo ntibashobora gukomeza barahita bagaruka mu Rwanda harimo n’abanyeshuri bajya ku mashuri basubiye mu miryango yabo.
Bumwe mu buryo bwo kwambutsa ibicuruzwa burimo gukoreshwa, ni Abanyarwanda bageza ibicuruzwa mu butaka buhuriweho n’ibihugu byombi (zone neutre) bakabiha Abanyekongo na bo bakabitwara.
Mu gihe Abanyekongo babyukiye mu myigaragambyo, imirwano hagati y’ingabo za Congo (FARDC) n’inyeshyamba za M23 yo yakomereje hafi y’umujyi wa Goma ahitwa Ruvunda na Karenga, mu nkengero za pariki y’Ibirunga na Nyiragongo.
Mu Rwanda hatangiye inama ya gatatu mpuzamahanga y’iminsi itandatu yiga ku buziranenge bw’ibicuruzwa ihuriyemo ibihugu bitandatu bya Afurika hagamijwe guhuriza hamwe amabwiriza y’ibijyanye n’ubuziranenge, kugira ngo byorohereze ubucuruzi bwambukiranya imipaka. Bimwe mu byo iyi nama izibandaho muri gihe cy’iminsi itandatu harimo kuganira ku mabwiriza bazahurizaho y’uburyo ibicuruzwa biva mu gihugu kimwe bijya mu kindi, no kureba aho ibihugu bigeze mu gushyiraho amabwiriza y’ubuziranenge no kuyubahiriza. Iki ni kimwe mu bintu […]
Post comments (0)