Minisitiri w’Ingabo muri Mozambique, Maj Gen Cristóvão Artur Chume, aherekejwe n’Umugaba wungirije w’ingabo, Lt General Beetolino Capetine, basuye inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri mu Karere ka Ancuabe, mu Ntara ya Cabo Delgado.
Aba bayobozi basuye inzego z’umutekano z’u Rwanda kuri iki Cyumweru tariki 05 Gashyantare 2023, bakirwa na Brig Gen Frank Mutembe ukuriye ibikorwa by’urugamba by’Ingabo z’u Rwanda (Task Force Battle Group).
Bahawe kandi amakuru mashya ku bikorwa bikomeje kujya mbere byatangiye ku ya 21 Ukuboza 2022. Minisitiri Cristóvão Artur Chume, yashimye imirimo ikomeye imaze gukorwa n’Ingabo z’u Rwanda kugeza ubu.
Muri Nyakanga 2021, bisabwe na Guverinoma ya Mozambique, u Rwanda rwohereje ingabo muri Cabo Delgado kugira ngo zifashe kurwanya imitwe y’iterabwoba ryari ryarayogoje iyo ntara iri mu Majyaruguru y’icyo gihugu.
Mu nshingano ingabo z’u Rwanda zari zifite kandi harimo kubungabunga amahoro no kugarurira Leta ibice bimwe byari byarabaye indiri yimitwe y’ibyihebe. Inzego z’umutekano z’u Rwanda kandi zagombaga gukorana bya hafi cyane n’ingabo za Mozambique kimwe n’ingabo zo muri SADC na zo zoherejwe muri ibyo bikorwa.
Kugeza ubu u Rwanda rwongereye umubare w’abasirikare rufite muri Mozambique ku buryo bose hamwe n’abapolisi ubu bagera mu 2500, banahabwa ubutumwa bushya bwo gukurikirana ibyihebe aho bihungiye hose.
Pervez Musharraf wahoze ari perezida wa Pakistani, yitabye Imana afite imyaka 79, nyuma y’uburwayi yari amaranye igihe, mu bitaro by’i Dubai. Yari amaze imyaka mu buhungiro. Igisikare cya Pakistani na konsula y’iki gihugu muri Emira ziyunze z’abarabu, batangaje urupfu rw’uwahoze ari umuyobozi w’ingabo ku cyumweru tariki 5 Gashyantare. Musharraf yakuwe ku butegetsi mu 2008. Shazia Siraj, umuvugizi wa konsula ya Pakistani i Dubai, akaba n’umuvugizi w’Ambasade y’i Abu Dhabi, yahamirije […]
Post comments (0)