Inkuru Nyamukuru

Sudani y’Epfo: Papa Fransisko yasabye abenegihugu kwirinda urwango

todayFebruary 6, 2023 51

Background
share close

Umushumba wa Kiliziya Gatorika, Papa Fransisiko yahamagariye abanyasudani kwirinda icyo yise ubumara bw’urwango bityo bakazabasha kugera ku mahoro n’ubusugire bavukijwe mu myaka y’ubushyamirane bw’amoko, yatembesheje imivu y’amaraso.

Mu gikorwa cye cya nyuma mbere yo gufata indege imusubiza i Vatikani, Papa Fransisiko yasomeye misa ahitiriwe intwari yabohoje Sudani y’Epfo, John Garang, witabaye Imana mu mwaka wa 2005. Vatikani yavuze ko iyo misa yitabiriwe n’abantu 100,000.

Papa w’imyaka 86 y’amavuko, mu butumwa bwe, yibanze ku bwiyunge no kubabarira.

Mu gusoza igitambo cya misa, mw’ijambo rye asezera mbere gato yo kwerekeza ku kibuga cy’indege, Papa Fransisiko yashimiye abaturage ba Sudani urugwiro bamugaragarije.

Yababwiye ati: “Bavandimwe bakundwa, nsubiye i Roma, ndushijeho kubagira hafi ku mutima, ntimuzigere mutakaza icyizere. Kandi ntimuzacikwe n’amahirwe yo kwubaka amahoro, mahoro n’umutekano bibe muri mwe. Amahoro n’umutekano, bibe muri Sudani y’epfo”.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Polisi yerekanye umugabo ukurikiranyweho kwica abantu bane no gukomeretsa babiri

Ku cyumweru tariki ya 5 Gashyantare, ku cyicaro cya Polisi mu mujyi wa Kigali giherereye mu karere ka Gasabo, Polisi y’u Rwanda yerekanye Hafashimana Usto uzwi ku izina rya Yussuf ufite imyaka 34 y’amavuko, ukurikiranyweho kwica abantu bane no gukomeretsa bikomeye abandi babiri. Ni ubwicanyi acyekwaho kuba yarakoze hagati y’itariki 27 Ukuboza 2022 na 30 Mutarama uyu mwaka, mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali no mu karere ka Rwamagana, aho […]

todayFebruary 6, 2023 58

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%