Inkuru Nyamukuru

Turkiya: Umutingito ukomeye umaze guhitana abarenga 280

todayFebruary 6, 2023 155

Background
share close

Umutingito ukomeye wahitanye ababarirwa mu magana y’abantu abandi ibihumbi barakomereka mu Burasirazuba bw’Amajyepfo ya Turikiya.

Uyu mutingito wabaye ahagana saa kumi n’iminota 17 ku isaha yo muri icyo gihugu (saa cyenda n’iminota 17 ku masaha y’i Kigali) ukaba wari ufiye igipimo cya 7,8, nkuo byatangajwe n’Ikigo cyo muri Amerika Geological Survey,

Kugeza ubu imibare imaze kumenyekana ko bapfuye bagera ku 284, nayo abandi 2323 barakomereka. Hari impungenge z’uko umubare w’abapfuye ushobora kwiyongera mu masaha ari imbere.

Inyubako nyinshi zasenyutse ndetse amatsinda y’abashinzwe ibikorwa by’ubutabazi yoherejwe hirya no hino kuramira abagihumeka bagwiriwe n’ibisigazwa byazo.

Minisitiri w’Umutekano wa Turikiya, Suleymon Soylu, yavuze ko imijyi 10 ariyo yibasiwe cyane harimo Gaziantep, Kahramanmaras, Hatay, Osmaniye, Adiyaman, Malatya, Sanliurfa, Adana, Diyarbakir na Kilis.

Abahanga bamwe bavuga ko uyu mutingito ariwo ywa mbere ukomeye, ubayeho mu myaka 80.

Stephen Hicks, umuhanga mu bijanye n’umutingito muri University College London, avuga ko umutingito ukomeye wabayeho uheruka hari mu Ukuboza 1939 mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bw’icyo gihugu uhitana abantu 30.000.

Uyu mutingito kandi wageze no muri Syria, aho ibinyamakuru bya Leta bivuga ko hari abantu bapfuye mu ntara za Aleppo, Hama na Latakia.

Mu gatondo ko kuri uyu wa mbere, Perezida Bashar Assad yakoranyije inama y’igitaraganya nyuma y’aho ishyirahamwe ry’uburenganzira bwa muntu, Syrian Observatory for Human Rights, ritangarije ko abantu barenga 320 ari bo bahasize ubuzima, abarenga 600 nabo barakomereka.

Hagati aho, Minisiteri y’ubuzima yavuze ko itaramenya imibare y’abapfuye mu ntara igenzurwa n’inyeshamba zirwanya ubutegetsi.

Umutingito wumvikanye kandi muri Libani na Chypre/Cyprus.

Turukiya iri mu turere dukunze gukubitwana nyamugigima kw’isi. Mu 1999, abantu barenga 17.000 barapfuye nyuma y’aho umutingito ukomeye cyane wibasiye anajyaruguru ashyira uburengerazuba bw’icyo gihugu.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Minisitiri w’Ingabo wa Mozambique yashimye inzego z’umutekano z’u Rwanda

Minisitiri w’Ingabo muri Mozambique, Maj Gen Cristóvão Artur Chume, aherekejwe n’Umugaba wungirije w’ingabo, Lt General Beetolino Capetine, basuye inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri mu Karere ka Ancuabe, mu Ntara ya Cabo Delgado. Aba bayobozi basuye inzego z’umutekano z’u Rwanda kuri iki Cyumweru tariki 05 Gashyantare 2023, bakirwa na Brig Gen Frank Mutembe ukuriye ibikorwa by’urugamba by’Ingabo z’u Rwanda (Task Force Battle Group). Bahawe kandi amakuru mashya ku bikorwa bikomeje kujya […]

todayFebruary 6, 2023 52

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%