Inkuru Nyamukuru

Burkina Faso: Abagera kuri 25 baguye mu gitero cy’abajihadiste

todayFebruary 7, 2023 44

Background
share close

Abantu bagera kuri 25, barimo umubare munini w’abasivile, baguye mu gitero bicyekwako cyagabwe n’abajihadiste, mu mpera z’icyumweru gishize mu Majyaruguru ya Burkina Faso.

40% bya Burkina Faso bigenzurwa n’abajihadiste

Umuyobozi w’intara ya Seno ubwo bwicanyi bwabereyemo, Liyetena Colonel Rodolphe Sorgho, ku wa Mbere yatangaje ko Akarere Bani kagabweho igitero atewe n’abakora ibikorwa by’iterabwoba ku wa gatandatu.

Yavuze ko abasivile 22 hamwe n’abaporisi batatu bishwe, abandi barakomereka, ndetse hangirika n’ibikorwaremezo.

Iyo mibare yiyongereye ku wa mbere nyuma y’uko ku Cyumweru byatangajwe ko hapfuye abantu 12.

Ku wa gatandatu kandi nyene, abashinzwe umutekano bavuze ko abasirikare batandatu ba Burkina Faso bishwe n’igisasu bari batezwe mu muhanda mu burasirazuba bw’ibihugu.

Ibyo bitero birashinjwa kuba bigabwa nabahezanguni b’abajihdiste, ndetse muri iyi minsi bikaba bikomeje kwiyongera.

Kugeza ubu muri Burkina Faso hari ibice by’igihugu bingana hafi na 40% leta itakigenzura.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Gicumbi: Yafatanywe moto yibye ku rusengero

Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Gicumbi, ku Cyumweru tariki ya 5 Gashyantare, yagaruje moto yari yibwe nyuma y’isaha imwe gusa iburiwe irengero, igafatanwa umugabo w’imyaka 46 y’amavuko ubwo yerekezaga mu mujyi wa Kigali. Kalisa Fred yafatiwe mu mudugudu wa Rusumo, akagari ka Nyarubuye mu murenge wa Mutete ku isaha ya saa tanu z’amanywa, nyuma yo kwiba moto yo mu bwoko bwa TVS ifite nimero RF 327 X, mu mudugudu […]

todayFebruary 7, 2023 63

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%