Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Gicumbi, ku Cyumweru tariki ya 5 Gashyantare, yagaruje moto yari yibwe nyuma y’isaha imwe gusa iburiwe irengero, igafatanwa umugabo w’imyaka 46 y’amavuko ubwo yerekezaga mu mujyi wa Kigali.
Kalisa Fred yafatiwe mu mudugudu wa Rusumo, akagari ka Nyarubuye mu murenge wa Mutete ku isaha ya saa tanu z’amanywa, nyuma yo kwiba moto yo mu bwoko bwa TVS ifite nimero RF 327 X, mu mudugudu wa Gacurabwenge, akagari ka Gacurabwenge mu murenge wa Gacurabwenge hose mu Karere ka Gicumbi.
Superintendent of Police (SP) Alex Ndayisenga ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, yavuze ko Kalisa yafashwe yerekeza mu mujyi wa Kigali nyuma y’isaha amaze kwiba moto.
Yagize ati: “Twahawe amakuru n’uwibwe moto ku isaha ya saa yine za mu gitondo, ubwo yari yaje gusenga ko asohotse mu rusengero yareba aho yari yaparitse moto ye akayibura. Twahise dutangira gukurikirana no gushakisha hirya no hino, iza gufatirwa mu muhanda Gicumbi-Kigali mu mudugudu wa Rusumo ku isaha ya saa tanu, itwawe na Kalisa wahise atabwa muri yombi.”
Akimara gufatwa yiyemereye ko yayibye ku rusengero aho yari iparitse akaba yari ayijyanye mu mujyi wa Kigali aho atuye mu murenge wa Kimisagara, akaba yari afite gahunda yo kugurisha ibyuma byayo bigashyirwa mu zindi moto.
SP Ndayisenga yashimiye uwatanze amakuru yatumye iriya moto iboneka ndetse n’ucyekwaho kuyiba agafatwa, atanga umuburo ku bishora mu bikorwa by’ubujura ko nta mahirwe bazagira kubera imikoranire myiza iri hagati ya Polisi n’abaturage mu kurwanya ibyaha.
Yakomeje agira inama abatunze za moto kuzishyirishamo ikoranabuhanga rya GPS kugira ngo bizajye byoroha kubona aho moto iri, bityo iyibwe ifatwe hakiri kare bitagoranye cyane mu kuyishakisha.
Guverinema ya gisirikare ya Mali yategetse Guillaume Ngefa-Atondoko Andali, umuyobozi mukuru ushinzwe uburenganzira bwa muntu wari mu butumwa bw’amahoro bwa loni kuva mu gihugu, bitarenze kuri uyu wa kabiri. Imodoka y'abasirikare ba loni bari mu butumwa bwo kugarura amahoro, MINUSMA Itangazo rya guverinema ryasomewe kuri Televisiyo ya Leta ORTM, na Ibrahim Traore, uyobora ibiganiro, nyuma rigashyirwa ku rubuga rwa Facebook, ryatangaje ko Andali ari umuntu udashakwa mu gihugu. Guillaume Ngefa-Atondoko […]
Post comments (0)