Inkuru Nyamukuru

Nyagatare: Batatu bahitanywe n’impanuka y’ikamyo

todayFebruary 7, 2023

Background
share close

Abantu batatu bahitanywe n’impanuka y’ikamyo itwara gaz abandi batanu barakomereka barimo abanyamaguru n’abamotari, nyuma y’uko ihunze umumotari wari mu muhanda ikagonga abari munsi yawo.

Iyi mpanuka yabaye ahagana saa moya n’igice z’umugoroba kuri uyu wa mbere tariki ya 06 Gashyantare 2023, ibera mu Mudugudu wa Rwimiyaga ya kabiri, Akagari ka Nyarupfubire, Umurenge wa Rwimiyaga.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana, yavuze ko iyi mpanuka yatewe n’umushoferi w’ikamyo wananiwe kuyobora imodoka ahubwo akayishora mu bantu bari munsi y’umuhanda.

Yagize ati “Iyi kamyo yari ivuye gupakurura gaz kuri Sitasiyo ya SP Rwamagana, yerekeza Kagitumba, igeze aho yakoreye impanuka, umushoferi ashaka guhunga umumotari wari mu muhanda, ananirwa kuyobora imodoka iragenda igwa munsi y’umuhanda ariko igonga abantu bari munsi y’umuhanda barimo abanyamaguru n’abamotari.”

Impanuka ikimara kuba ngo abantu babiri bahise bahatakariza ubuzima, abandi batandatu barakomereka harimo umwe wakomeretse bikomeye, bakaba barimo kwitabwaho n’abaganga.

amakuru twaje kumenya ni uko umuntu umwe wari wakomeretse bikomeye nawe yahise ashiramo umwuka mu gihe yitabwagaho n’abaganga mu bitaro bya Nyagatare.

umuvugizi wa Polisi yakomeje avuga ko umushoferi ntacyo yabaye ahubwo abapfuye n’abakomeretse ari abanyamaguru n’abamotari bari baparitse munsi y’umuhanda.
Yibukije abakoresha umuhanda kwirinda umuvuduko n’uburangare ndetse no kugenda mu ruhande bitewe n’icyerezo umuntu aba yemerewe.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Diyosezi ya Ruhengeri: Wa mupadiri uherutse gusezera agiye kurongora

Umupadiri witwa Niwemushumba Phocas wo muri Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri, uherutse kwandikira Umushumba w’iyo Diyosezi Musenyeri Vincent Harolimana, ibaruwa isezera mu butumwa bwe bw’umurimo w’Ubupadiri, agiye kurongora. Padiri Niwemushumba n’uwo yihebeye Iyo baruwa y’uwo mupadiri yo ku tariki 06 Ukuboza 2022, yari ikubiyemo amwe mu magambo anenga Kiliziya Gatolika, ayishinja ubwibone n’uburyarya yabonye nyuma y’aho asubije ubwenge ku gihe nk’uko abivuga, ngo ubwo yari ageze i Burayi. Uwo Mupadiri, yari […]

todayFebruary 7, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%