Inkuru Nyamukuru

Gasogi United yatangaje ko nayo isezeye mu gikombe cy’Amahoro

todayFebruary 9, 2023

Background
share close

Ikipe ya Gasogi United yabaye ikipe ya kabiri itangaje ko itazitabira imikino y’igikombe cy’Amahoro cya 2023, aho yatangaje ko ari impamvu zitabaturutseho.

Ikipe ya Gasogi United yasezeye mu gikombe cy’Amahoro

Kuri uyu wa Gatatu tariki 08/02/2023 ni bwo ku cyicaro cy’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA” habereye tombola y’uko amakipe azahura mu gikombe cy’Amahoro mu ijonjora ry’ibanze, aho Gasogi United yari yatomboye Rwamagana City FC.

Nyuma y’iyi tombola, ku mugoroba iyi kipe ya Gasogi United ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter yatanze itangazo rigenewe abanyamakuru, rivuga ko Ikipe ya Gasogi United yamaze kuva mu gikombe cy’Amahoro kubera impamvu zitayiturutseho.

Iyi kipe ya Gasogi ibaye ikipe ya kabiri isezeye mu mikino y’igikombe cy’Amahoro nyuma ya AS Kigali yatangaje ko bagiye gushyira imbaraga mu mikino ya shampiyona. Izi ziyongera kandi kuri APR FC y’abagore ibarizwa mu cyiciro cya kabiri itariyandikishije.

Itangazo rya Gasogi risezera

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yavuze ko azakora ibishoboka byose umutwe wa FDLR ntiwongere guhungabanya Abanyarwanda

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko azakora ibishoboka byose umutwe w’iterabwoba wa FDLR ntukomeze kugaba ibitero ku Rwanda, kandi ko na Jenoside itazongera kuba ukundi. Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 8 Gashyantare 2023, ubwo yakiraga Abahagarariye Ibihugu n’Imiryango Mpuzamahanga mu Rwanda, mu isangira risanzwe riba mu ntangiriro z’umwaka. Perezida Kagame yabanje kwifuriza aba Badipolomate umwaka mushya muhire wa 2023, kandi yongera kwihanganisha ibihugu […]

todayFebruary 9, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%