Inkuru Nyamukuru

Ishuri rikuru PIASS ryubatse inzu y’icyitegererezo izigishirizwamo kurengera ibidukikije

todayFebruary 9, 2023

Background
share close

Ishuri rikuru ry’Abaporotesitanti (PIASS) ryubatse inzu yubatse mu buryo irengera ibidukikije, ikazajya inigishirizwamo ibijyanye no kurengera ibidukikije.

Inyubako muri PIASS bubatse mu buryo burengera ibidukikije izajya yigishirizwamo ibijyanye no kurengera ibidukikije

Icya mbere umuntu abona agitunguka kuri iyo nzu ni ibikoresho by’ikoranabuhanga bizwi nka ‘Panneaux’ bifata imirasire y’izuba biri ku rukuta rwose rw’uruhande rumwe. Izo ‘Panneaux’ hamwe n’izindi ziri ku gihande kimwe cyo hejuru y’iyi nzu, zijya zitanga amashanyarazi yifashishwa n’abakorera muri iyi nzu ndetse n’ibindi bice by’inyubako zo muri PIASS.

Prof. Dr. Penine Uwimbabazi, umuyobozi w’iri shuri, agira ati “90% by’ingufu zicanira iriya nzu ziva ku zuba. Ingufu zibyarwa n’iyo mirasire y’izuba zifite imbaraga nyinshi ku buryo zicanira n’andi mazu.”

Iyi nzu ifite n’ubusitani bwo hejuru (muri etaje) kandi yubatse ku buryo amazi yifashishijwe asukurwa akongera gukoreshwa. Ibibaho byo kwigiraho byashyizwemo ni iby’ibara ry’umweru (white board) byandikishwaho ikaramu.

Ikibaho cy’umweru

Prof. Uwimbabazi ati “Ntabwo tuzajya dukoresha ingwa cyane mu myigishirize, ahubwo hazajya hakoreshwa ikoranabuhanga kuri ibi bibaho by’umweru.”

Yungamo ati “Ibyo ni ibigaragaza ko iriya nzu yujuje ibyangombwa bijyana no kurengera ibidukikije, kandi na porogaramu zizigishirizwamo ni izijyanye no kurengera ibidukikije.”

Porogaramu bateganya kwigishirizamo ni izo kugena inyubako (architecture) no kwita ku mazi (water resources management and sanitation).

Bimwe mu bikoresho bifata imirasire (panneaux) byashyizwe hejuru y’inzu

Barateganya kuzasaba no kwigisha ibijyanye n’ingufu zikomoka ku zuba (solar energy) ndetse no guhinga mu buryo bw’ikoranabuhanga (green agriculture), n’ibindi bazabona ko ari ngombwa bakanabyemererwa.

Kubaka ririya gorofa byatwaye miliyoni n’ibihumbi 160 by’amayero, ni ukuvuga abarirwa muri miliyari na miliyoni 160 z’amafaranga y’u Rwanda, kandi amashanyarazi y’imirasire y’izuba yonyine yatwaye amafaranga abarirwa muri miliyoni 40.

Kwifashisha amashanyarazi y’imirasire y’izuba birengera bite ibidukikije?

David Murindababisha, umunyeshuri kuri Kaminuza ya Nottingham, ishami ryo mu Bushinwa, uri gukora ubushakashatsi ku byangiza ikirere, avuga ko mu buryo amashanyarazi yandi atari ay’izuba yangizamo ibidukikije harimo uburyo akwirakwizwa, kuko nk’ibikoresho byifashishwa mu kuyahinduramo akoreshwa (transformers) byifashisha amavuta avubura ibyuka bihumanya ikirere.

Ubusitani bwo mu nzu hejuru (muri etaje)

Icyakora kuri ubu ngo havumbuwe izindi transformers zivubura ibyuka byangiza ikirere mu buryo budakabije nk’ibyifashishwaga mbere.

Ngo hari n’ayangiza ibidukikije cyane mu kuyakora, urugero nk’aturuka kuri nyiramugengeri kuko aboneka habayeho kuyicaniriza amazi atanga umwuka ushyushye cyane (vapeur/steam) ari na wo ukaraga imashini zibyara amashanyarazi.

Naho amashanyarazi aturuka ku zuba yo ngo aboneka hifashishijwe ibikoresho bitangiza ikirere, n’umuriro ubwawo ukaza ari mwiza, usukuye, utagira ikibazo uteza. Nta n’imyuka yangiza ikirere irekurwa mu ikorwa ryawo, kandi igihe cyose waboneka.

Ati “Abahanga bavuga ko tubashije gufata ingufu z’amashanyarazi zitangwa n’izuba nibura mu gihe cy’isaha imwe, twacanira isi mu gihe cy’umwaka wose.”

Abahanga bavuga ko muri rusange ku isi inganda zikora amashanyarazi zirekurira mu kirere buri mwaka toni miliyari 10 z’ibyuka bijya mu kirere bigatuma isi igenda irushaho gushyuha.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Gasogi United yatangaje ko nayo isezeye mu gikombe cy’Amahoro

Ikipe ya Gasogi United yabaye ikipe ya kabiri itangaje ko itazitabira imikino y’igikombe cy’Amahoro cya 2023, aho yatangaje ko ari impamvu zitabaturutseho. Ikipe ya Gasogi United yasezeye mu gikombe cy’Amahoro Kuri uyu wa Gatatu tariki 08/02/2023 ni bwo ku cyicaro cy’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA” habereye tombola y’uko amakipe azahura mu gikombe cy’Amahoro mu ijonjora ry’ibanze, aho Gasogi United yari yatomboye Rwamagana City FC. Nyuma y’iyi tombola, ku mugoroba […]

todayFebruary 9, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%