Delroy Chuck, Minisitiri w’ubutabera wa Jamaica yavuze ko ubu biteguye gutangira uburyo bwo kudakoresha impapuro mu nkiko ‘paperless court system’ muri uyu mwaka, aho bashobora kurebera ku Rwanda uko rubigenza.
Minisitiri Delroy Chuck yavuze ko ubwo buryo buzaba ari kimwe mu bizafasha iyo minisiteri kuvugurura itangwa rya serivisi binyuze mu ikoranabuhanga.
Yagize ati, “Twasuye u Rwanda, tureba uko bakoresha iyo gahunda yo kudakoresha impapuro mu nkiko. Nta dosiye ubona mu nkiko, hari za mudasobwa gusa yaba izigendanwa cyangwa se izitagendanwa (laptops cyangwa computers), aho ni ho twifuza kugana vuba bishoboka”.
Chuck, yavuze kongera interineti muri ‘system’ y’ubutabera muri Jamaica no gutanga serivisi binyuze mu ikoranabuhanga ari ikintu Minisiteri y’Ubutabera ishyize imbere, bityo ko ari yo mpamvu bagomba kwihutisha gahunda yo kudakoresha impapuro mu nkiko.
Chuck yavuze ko ubwo buryo buzafasha mu kwihutisha itangwa ry’ubutabera ku gihe, kurusha kugira ibirundo by’impapuro mu nkiko, bigatinza abaturage ubutabera ndetse bakanatakaza byinshi mu gushaka ubwo butabera.
Mu Kwezi k’Ugushyingo 2022, nibwo itsinda riturutse muri Jamaica rigizwe n’abayobozi batandukanye riyobowe na Minisitiri Delroy Chuck ryasuye u Rwanda, mu rwego rwo kureba uko urwego rw’ubutera rukora, urwo rugendo-shuri rukaba rwari rwatewe inkunga n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku iterambere (UNDP).
Mu gihe iryo tsinda ry’Abanya-Jamaica ryari mu Rwanda, bashimishijwe no gusobanurirwa uburyo bw’ikoranabuhanga bukoreshwa n’urwego rw’ubutabera bw’u Rwanda bwiswe (Integrated Electronic Case Management System ‘IECMS’).
Kuva ubwo buryo bw’ikoranabuhanga bwa IECMS butangijwe mu 2016, kugeza mu 2019, bwari bumaze kugezwa mu nkiko 43, bumaze gukoreshwa n’abantu basaga 40,000, aho bashobora gutanga ikirego, bakagikurikirana, (kumenya itariki yo kuburana, n’ibindi), bakabikora bidasabye kuva aho bari, ahubwo ari ugukoresha telefoni zigendanwa ‘smartphones’, mudasabwa cyangwa se abatazifite bakajya ahatangirwa serivisi z’ikoranabuhanga ku buryo bwa rusange (public cyber cafes).
Mbere yo gutangiza ubwo buryo mu Rwanda, hari ibibazo bitatu by’ingenzi mu butabera , harimo imirongo miremire y’abantu babaga bari ku nkiko baje gutanga ibirego, amafaranga menshi yagenderaga mu gutakaza igihe no mu ngendo utanga ikirego yakoraga, no kutabona ubutabera uko bikwiye. Ariko ubwo buryo bw’ikoranabuhunga bwagabanyije ibyo bibazo.
Ubwo buryo kandi bwanafashije abakora mu rwego rw’ubutabera mu bikorwa byabo by’umunsi ku wundi, kuko buborohereza kubona amakuru bakeneye.
Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula yavuze ko u Rwanda rukeneye nibura miliyoni 30 z’amadolari ya Amerika, ni ukuvuga agera hafi kuri miliyari 30Rwf kugira ngo rwagure imiyoboro ya murandasi mu duce tugera kuri 300 mu gihugu hose. Ibi yabitangaje ejo ku itariki ya 7 Gashyantare 2022 ubwo yari mu nteko rusange y’abagize Inteko Nshingamategeko Umutwe w’abadepite asubiza ibibazo bigendanye n’ikoranabuhanga bigaragara hirya no hino mu gihugu nk’uko The New […]
Post comments (0)