Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko azakora ibishoboka byose umutwe w’iterabwoba wa FDLR ntukomeze kugaba ibitero ku Rwanda, kandi ko na Jenoside itazongera kuba ukundi.
Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 8 Gashyantare 2023, ubwo yakiraga Abahagarariye Ibihugu n’Imiryango Mpuzamahanga mu Rwanda, mu isangira risanzwe riba mu ntangiriro z’umwaka.
Perezida Kagame yabanje kwifuriza aba Badipolomate umwaka mushya muhire wa 2023, kandi yongera kwihanganisha ibihugu bya Turukiya na Syria biheruka gushegeshwa n’umutingito ukase, umaze guhitana abarenga ibihumbi 10 mu bihugu byombi.
Perezida Kagame yakiriye abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda mu gihe umwuka hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo ukomeje kuba mubi, aho iki gihugu kirushinja gushyigikira Umutwe wa M23.
Nyamara ibirego u Rwanda ntirwahwemye kubihakana ahubwo rukagaragaza ko Kongo yahisemo yanze kwitandukanya ahubwo igahitamo gufatanya n’umutwe wa FDLR ikomeje guhungabanyiriza u Rwanda umutekano mu mugambi wayo wo kongera gukora Jenoside.
Perezida Kagame yavuze ko bitumvikana ukuntu FDLR imaze imyaka igera kuri 30 ku butaka bwa RDC, kandi hakaba nta bushake buhari bwo kuyirandura, kuri we agasanga hari ababyihishe inyuma.
“Iyo ugiye I Kinshasa ugashinja u Rwanda nk’uko Kinshasa iri kubikora, icyo uba uri gukora ubwo ni ukubwira Kinshasa ko nta cyo ikwiriye gukora, ko ikibazo kiri ku rundi ruhande, tuzakigukemurira! Iryo ni ryo kosa rya mbere! Ikosa rya kabiri, ni igihe uvuga ngo uri kurengera inyungu zawe, ngo urakora ibishoboka byose ngo ukomeze kubana neza n’uyu kugira ngo inyungu zawe uzirengere, ikosa rikomeye uri gukora ni uko uwo muntu yasusuguye kenshi amasezerano yagiranye n’abandi, hanyuma ugatekereza ko hari ibyawe azubahiriza!”
Perezida Kagame yavuze ko mu gihe cyose FDLR ikomeje ibikorwa byo gushaka guhungabanya umutekano w’Abanyarwanda, nta muntu n’umwe ku isi azasaba ubuirenganzira bwo kubihagarika.
Yagize ati: “Mu gihe umuntu uwo ari we wese yarasa ibisasu biremereye mu gihugu cyacu akica abaturage bacu, mu gihe FDLR yambutse umupaka mu Ugushyingo 2019 ikica abaturage mu Kinigi n’ahandi, ukwiye kuba unsubiza ngo Kubera iki!!”
Perezida Kagame yavuze ko nta bufasha arimo gusaba uwo ari we wese, bityo ko uyu mutwe nuramuka wambutse umupaka u rwanda ruzabyikorera.
Ati: “Nta n’ubwo ndi kugusaba kumfasha gukemura icyo kibazo! Nibambuka umupaka, tuzabyikemurira! Hari umuntu muri iyi si ushaka ko iki kibazo cya FDLR gikomeza kubaho ibihe byose! Wenda hari abantu babyifuza ko igumaho iteka, wenda hari n’abatabyitayeho, ni uburenganzira bwabo, nta n’ubwo mfite byinshi byo kuvugana na bo! Gusa muhungu muto, urimo urikinira, niba ukeka ko bamwe muri twe, Abanyarwanda, tuzi amateka ya FDLR, tuzigera twemeranywa nawe! Uwo ari we wese utekereza atyo, aribeshya cyane! Ibi biratureba, birareba ubuzima bwacu, birareba amateka yacu, birareba abo turi bo, birareba kubaho kwacu, kandi nta muntu n’umwe muri iyi si udushinzwe! Oya, nit we ubwacu twifiteho inshingano!”
Perezida Kagame yashimanyoye ko azakora ibishoboka byose, ikibazo cya FDLR na Jenoside abantubamwe bakerensa, bitazongera kugenderera Abanyarwanda.
Ati: “Nzakora ibishoboka byose mu bushobozi bwanjye mparanire ko ibijyanye na FDLR na Jenoside abantu bakerensa bitazongera kutugenderera ukundi. Ibindi ikibazo twakomeza kugica iruhande, ntabwo nzi icyo nabikoraho.”
Perezida Kagame kandi yagarutse ku ruzinduko rw’Umushumba wa Kiriziya Gatolika papa Francis aherutse kugirira muri Kongo, avuga ko abantu bakwiriye kuba barumvise ibyo Papa Francis yavuze, akitsa cyane ku bijyanye n’imiyoborere, imvugo z’urwango, ubuzima bugoye abaturage babayemo n’ibindi.
Umutwe wa FDLR umaze imyaka isaga 20 ukorera ku butaka bwa Leta ya Congo Kinshasa, ukaba ugizwe na bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 ndetse ukaba warashyizwe ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'u Burusiya yagendeye igihugu cya Mali mu rwego rwo gukomeza kwimakaza ubufatanye y’ibyo bihugu. Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri televiziyo y’igihugu ari kumwe na mugenzi we wa Mali, ku wa Kabiri, Sergey Lavrov yashimangiye ko igihugu cye kizakomeza gufasha Mali mu kubaka igisirikare cyayo.Ari kumwe na Abdoulaye Diop, Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga wa Mali, Lavrov yibukije ko muri Kanama 2021 igihugu cye cyahaye Mali, indege za kajugujugu z'intambara zitari […]
Post comments (0)