Inkuru Nyamukuru

Somaliya: Loni ikeneye miliyari 2.6 z’Amadolari yo gufasha abazahajwe n’inzara

todayFebruary 9, 2023

Background
share close

Umuryango w’abibumbye, ONU watangaje ko ukeneye inkunga ya miliyari 2.6 z’amadolari muri uyu mwaka, yo gufasha abaturage ba Somaliya bagera kuri miliyoni 7.6 bazahajwe n’inzara.

Loni ivuga ko aba baturage bugarijwe n’inzara n’amapfa byatewe n’intambara, izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa hamwe ndetse n’izuba ryacanye ari ryinshi.

Adam Abdelmoula ahagarariye ishami rya Loni rishinzwe imfashanyo yavuze ko kuva mu Mata kugera muri Kamena iki gihugu gishobora kuzibasirwa n’amapfa mu gihe imvura itagwa.

Somaliya cyo kimwe n’ibindi bihugu byo mw’ihembe rya Afrika bizahajwe n’izuba ryinshi nyuma y’imyaka itanu yikurikiranya nta mvura igwa.

Abdelmoula yavuze ko abantu bagera kuri miliyoni 6.4 bazahajwe n’inzara kandi iyo mibare ishobora kuziyongera ikaba yagera kuri miliyoni 8.3 hagati ya Mata na Kamena uyu mwaka.

Loni ivuga ko ibice by’igihugu bikeneye imfashanyo kurusha ibindi ari akarere ka Baidoa na Burhakaba ndetse n’abavanywe mu byabo no mu murwa mukuru Mogadishu. 

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Yafashwe agerageza guha umupolisi ruswa

Polisi y'u Rwanda, Ishami rishinzwe gusuzuma ubuziranenge bw'ibinyabiziga mu kigo cy'i Remera mu karere ka Gasabo, ku wa Gatatu tariki ya 8 Gashyantare, hafatiwe umushoferi washakaga gutanga ruswa ngo bamuhe icyemezo cy'ubuziranenge atujuje ibisabwa. Uwafashwe ni Nyirishema Jean Paul, ubwo yari aje gusuzumisha ubuziranenge bw'ikamyo atwara, yahereje umupolisi ibihumbi 45Frw ngo yemererwe guhabwa icyemezo cy'ubuziranenge hirengagijwe amakosa ya mekanike y'imodoka ye. Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, Commissioner of Police (CP) […]

todayFebruary 9, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%