Inkuru Nyamukuru

Gicumbi: Umugore arashinjwa kwica umugabo we afatanyije n’abana be bakamuta mu musarane

todayFebruary 10, 2023

Background
share close

Umugore wo mu Karere ka Gicumbi akurikiranyweho kwica umugabo we afatanyije n’abana be maze bakajugunya umurambo mu musarane.

Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye bwa Gicumbi tariki 7 Gashyantare 2023 nibwo bwakiriye dosiye iregwamo umugore n’abana be babiri bafatanyije kwica umugabo we w’imyaka 45 y’amavuko, wari utuye mu Karere ka Gicumbi, Umurenge wa Kaniga, akagari ka Bugomba, Umudugudu wa Rugarama, bamukubise umuhini kugeza apfuye, barangije bamujugunya mu musarane .

Icyaha bagikoze tariki 24 Ukuboza 2022 biturutse ku bijumba umugabo yari akuye iwabo yabigeza mu rugo umugore akanga kubiteka avuga ko adashaka ibiryo bivuye kwa Nyirabukwe kuko nawe batumvikana.

Inkuru dukesha ubushinjacyaha ivuga ko uyu mugore yahise azana umuhini abana be baramufasha bakubita umugabo kugeza apfuye, barangije kumwica bamujugunya mu musarane barawutaba bateraho insina.

Umuvandimwe wa Nyakwigendera yakomeje kubaza aho Nyirurugo ari, abana n’umugore bakavuga ko batazi aho yagiye, nibwo yiyambaje inzego zibishinzwe ziza gutahura aho bamujugunye bamukuramo, abandi nabo bashyikirizwa Ubutabera

Icyaha nikibahama bazahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu, hashingiwe ku Ngingo ya 107 y’itegeko no Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Somaliya: Loni ikeneye miliyari 2.6 z’Amadolari yo gufasha abazahajwe n’inzara

Umuryango w'abibumbye, ONU watangaje ko ukeneye inkunga ya miliyari 2.6 z’amadolari muri uyu mwaka, yo gufasha abaturage ba Somaliya bagera kuri miliyoni 7.6 bazahajwe n'inzara. Loni ivuga ko aba baturage bugarijwe n'inzara n’amapfa byatewe n’intambara, izamuka ry’ibiciro by'ibiribwa hamwe ndetse n'izuba ryacanye ari ryinshi. Adam Abdelmoula ahagarariye ishami rya Loni rishinzwe imfashanyo yavuze ko kuva mu Mata kugera muri Kamena iki gihugu gishobora kuzibasirwa n'amapfa mu gihe imvura itagwa. Somaliya […]

todayFebruary 9, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%