Abahinzi b’ibigori mu Karere ka Nyagatare barishimira ko igiciro cy’ibigori kiyongereye bagasaba abaguzi kucyubahiriza kuko hari igihe hari abunama ku bahinzi bakabagurira ku giciro kiri munsi y’icyagenwe.
Babitangaje nyuma y’aho kuri uyu wa gatanu tariki ya 03 Gashyantare 2023, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda itangarije ibiciro bishya by’ibigori bizakurikizwa muri iki gihembwe cy’ihinga 2023 A.
Mu itangazo yasohoye, rivuga ko igiciro gishya cy’ibigori fatizo (ntagibwa munsi) ari amafaranga y’u Rwanda 323 ku kilo ku bigori bihunguye na 309 ku kilo ku bigori by’amahundo.
Umuyobozi w’Ihuriro ry’abahinzi b’ibigori mu Karere ka Nyagatare, UNICOPROMANYA, Twiringimana Jean Chrysostome, avuga ko iki giciro cyabashimishije kuko bizatuma umuhinzi abonamo inyungu.
Ati “Cyadushimishije kuko cyubahirijwe umuhinzi yabonamo inyungu, ahubwo twifuzaga ko abaguzi nabo bacyubahiriza kuko hari abihererana abahinzi bakabagurira ku mafaranga macye.”
Post comments (0)