Inkuru Nyamukuru

Leta y’u Rwanda na EU bavuguruye amasezerano yo kwakira impunzi ziturutse muri Libya

todayFebruary 10, 2023

Background
share close

Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU) ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) hamwe na Leta y’ u Rwanda, batangije icyiciro cya kabiri cy’ubufatanye ku masezerano y’imyaka 3 yo kwakira impunzi ziva muri Libya azageza muri 2026.

Muri 2019 leta y’u Rwanda yasinye amasezerano y’ubufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita kumpunzi UNHCR hamwe n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe. Aya masezerano yemereraga guha ubuhungiro abimukira bari muri Libya ariko babayeho mu buzima bushaririye.

Aya masezerano yaje guterwa inkunga n’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi aho mu cyiciro cya mbere hatanzwe inkunga ya miliyoni 12 z’amayero.

Uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, UNHCR, Aissatou Ndiaye, agaragaza uruhare rw’ubufatanye bw’ iyi miryango na Leta y’u Rwanda mu guteza imbere imibereho myiza y’izi mpunzi.

Ku wa kane tariki 9 Gashyantare 2023, nibwo Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi ku bufantanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi UNHCR hamwe na Leta y’u Rwanda bavuguruye amasezerano yo kwakira izi mpunzi, aho ayo basinye azageza mu mwaka wa 2026.

Ibi bizajyana no kongera inkunga ikagera kuri miliyoni 20 z’amayero zizatangwa mu myaka itatu iri imbere.

Calvaro Uyarra, uhagarariye Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi yatangarije RBA yagaragaje ko ayo masezerano azafasha izi mpunzi zari zaraheze muri Libya kubona igisubizo kirambye harimo kubafasha kubona ubuhungiro mu bihugu bigize uyu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi ndetse no mu bindi bihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada.

Kuva muri Nzeri 2019, iyi nkambi imaze kunyuramo abimukira 1453, wongeyeho abana 29 bahavukiye. Harimo batatu bitabye Imana kubera uburwayi. Naho ababonye ibihugu bibakira ni 919.

Mu gihe bari mu nkambi bahabwa ubufasha butandukanye burimo guhumurizwa, kwiga indimi, kwiga gutwara imodoka, kwigisha abana bato, gufashwa kwidagadura n’ibindi.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Igiciro cy’ibigori kiyongereyeho amafaranga arenga 90

Abahinzi b’ibigori mu Karere ka Nyagatare barishimira ko igiciro cy’ibigori kiyongereye bagasaba abaguzi kucyubahiriza kuko hari igihe hari abunama ku bahinzi bakabagurira ku giciro kiri munsi y’icyagenwe. Babitangaje nyuma y’aho kuri uyu wa gatanu tariki ya 03 Gashyantare 2023, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda itangarije ibiciro bishya by’ibigori bizakurikizwa muri iki gihembwe cy’ihinga 2023 A. Mu itangazo yasohoye, rivuga ko igiciro gishya cy’ibigori fatizo (ntagibwa munsi) ari amafaranga y’u Rwanda 323 ku […]

todayFebruary 10, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%