Urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga rukorera i Nyanza mu majyepfo y’u Rwanda rwatesheje agaciro ibyemezo by’inkiko Gacaca zari zarakatiye Bwana Micomyiza Jean Paul igifungo cya burundu zimuhamije ibyaha bya jenoside.
Inteko iburanisha yasomye iki cyemezo ari ubushinjacyaha ndetse na Jean Paul Micomyiza n’umwunganizi we badahari.
Mu 2008 na 2009 nibwo Micomyiza yari yakatiwe n’ikiko gacaca igihano cyo gufungwa burundu, ariko ubwunganiz bwe busaba ko cyagombaga kubanza guteshwa agaciro n’urukiko mbere y’uko urubanza rwe rutangira mu mizi.
Inkiko gacaca zo mu mirenge ya Cyarwa-Sumo na Ngoma mu Karere ka Huye zari zakatiye Micomyiza Jean Paul gufungwa ubuzima bwe bwose zimuhamije ibyaha bya jenoside. Ni imanza zaciwe uregwa adahari kuko yabaga mu gihugu cya Sweden.
Micomyiza ndetse n’umwunganizi we bari basabye urukiko ko icyo gihano yari yahawe n’inkiko gacaca cyabanza guteshwa agaciro mbere y’uko urubanza rwe rutangira kuburanishwa mu mizi.
Mu iburanisha riherutse kandi Micomyiza n’umwunganira bari basabye ko habaho iburanisha ryibanze kugira ngo hakurweho inzitizi zose zishobora kubangamira urubanza ariko urukiko rubabwira ko bitari ngombwa.
Mu mwaka ushize wa 2022 nibwo igihugu cya Swede cyohereje mu Rwanda Bwana Micomyiza kugira ngo akurikiranwe ku byaha bya jenoside.
Umugore wo mu Karere ka Gicumbi akurikiranyweho kwica umugabo we afatanyije n’abana be maze bakajugunya umurambo mu musarane. Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye bwa Gicumbi tariki 7 Gashyantare 2023 nibwo bwakiriye dosiye iregwamo umugore n’abana be babiri bafatanyije kwica umugabo we w’imyaka 45 y’amavuko, wari utuye mu Karere ka Gicumbi, Umurenge wa Kaniga, akagari ka Bugomba, Umudugudu wa Rugarama, bamukubise umuhini kugeza apfuye, barangije bamujugunya mu musarane . Icyaha bagikoze tariki […]
Post comments (0)