Inkuru Nyamukuru

Akagozi karacitse! Nyuma y’imyaka ine Rayon Sports itsinze APR FC

todayFebruary 12, 2023

Background
share close

Kuri iki Cyumweru kuri Stade mpuzamahanga ya Huye yakuyeho amateka mabi yari amaze imyaka ine Rayon Sports idatsinda APR FC iyitsinda 1-0 mu mukino w’umuns wa 19 wa shampiyona.

Ganijuru Elie ukina inyuma ibumoso yitwaye neza

Ku munota wa 28 Essomba Willy Onana yabonye uburyo bugana mu izamu ariko umupira awuteye Ishimwe Pierre arawufata. APR FC yahise izamukana umupira byihuse maze Bizimana Yannick ateye umupira ujya muri koruneri itatanze umusaruro.

Ku munota wa 31 Rayon Sports nayo yahise isatira byihuse ku mupira wazamukanwe na Essomba Willy Onana maze Ruboneka Jean Bosco amukorera ikosa ku ruhande rw’ibumoso ahabwa ikarita y’umuhondo ndetse na Xouo-Franc ya Rayon Sports.

Uyu mupira w’umuterekano watewe na Héritier Luvumbu maze Eric Ngendahimana atsinda igitego ku mupira wabanje gukurwamo na Ruboneka Jean Bosco ariko umusifuzi wo ku ruhande avuga ko igitego cyari cyagezemo.

Abafana ba Rayon Sports bari biganje muri Stade Huye bongeye kubona ibyishimo

Rayon Sports yakomeje gukina neza ugereranyije na APR FC ariko igice cya mbere kirangira Aba-Rayon barota kuba babona intsinzi kuri mucyeba nyuma y’imyaka ine batamutsinda.

Rwatubyaye Abdul yari yongeye kubanza mu kibuga

Igice cya kabiri APR FC yagitangiye ikuramo Djabel Manishimwe na Byiringiro Lague batakinnye neza ishyiramo Ishimwe Anicet na Ishimwe Fiston.Rayon Sports nacyo yagitangiye ikina neza APR FC ikora bike,iyi kipe itahiriwe n’uyu mukino ku munota wa 67 yongeye gusimbuza ikuramo Niyibizi Ramadhan nawe utakinnye neza nk’uko bisanzwe ishyiramo Nshuti Innocent mu gihe Mugunga Yves yasimbuye Bizimana Yannick.

Rayon Sports yihariye umukino ku munota wa 77 yasimbuje
abakinnyi batatu icya rimwe yakuyemo Essomba Willy Onana, Mbirizi Eric na Heritier Luvumbu igashyiramo Iraguha Hadji, Kanamugire Roger na Ndekwe Felix. Ku munota wa 82 APR FC yongeye gukora impinduka ikuramo Ishimwe Fiston nawe wari wasimbuye yongera gusimburwa na Mugisha Gilbert.

Iminota ya nyuma y’umukino yaranzwe no kutemera ibyemezo by’abasifuzi ku batoza bungirije b’amakipe yombi bahawe amakarita y’umuhondo. Ku munota wa 87 yashakaga kwishyura yahushije uburyo bw’igitego ku mupira waruri mu kavuyo kenshi maze Mugunga Yves awuteye umunyezamu Hakizimana Adolphe awukuramo. APR FC yakomeje gushaka kwishyura ari nako Rayon Sports yirwanaho ariko umukino urangira itsinze 1-0

Rayon Sports itsinze APR FC bwa mbere nyuma y’imyaka ine kuko yabiherukaga tariki 20 Mata 2019 iyitsinda 1-0 kuri Sitade Amahoro. Kuyitsinda bikaba biyifashije kandi kuzamuka ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 36 ku mwanya wa kane inganya na AS Kigali na Gasogi United zose zikurikira APR FC ifite amanota 37 ku mwanya wa mbere.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Abagororewe Iwawa badafite imiryango bazaba bagumyeyo – NRS

Ubuyobozi bw’ikigo cy’Igihugu gishinzwe igororamuco (NRS), bwatangaje ko n’ubwo urubyiruko rurangije amasomo y’imyuga n’igororamuco ruzasubira mu miryango yabo, hari abadafite imiryango bagera kuri 79 bazaguma Iwawa, kugeza uturere bavuyemo tubaboneye aho kuba. Hari abarangije kugororwa bazaguma Iwawa kuko badafite imiryango bajyamo Ubuyobozi bwa NRS butangaza ko iki cyemezo cyafashwe mu kwirinda ko abagororerwa Iwawa bongera gusubira mu bikorwa bibi bituma basubizwayo, ndetse hakaba harafashwe umwanzuro ko abagororerwa Iwawa bagomba kugenda […]

todayFebruary 12, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%