Inkuru Nyamukuru

Inkongi y’umuriro yongeye kwibasira agakiriro ka Gisozi

todayFebruary 13, 2023

Background
share close

Agakiriro ka Gisozi gaherereye mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, kafashwe n’inkongi y’umuriro mu gice kibikwamo imbaho, mu ijoro ryo ku itariki 12 Gashyatare 2023.

Hahiye igice kibikwamo imbaho

Iyi nkongi ikimara gufata aka Gakiriro, ishami rya Polisi rishinzwe kuzimya inkongi ryahise rihagera, ritangira ibikorwa byo kuzimya.

Ntiharamenyekana icyateye iyi nkongi y’umuriro, kuko yabaye mu masaha ya saa tanu (23h00) z’ijoro abantu bakoreramo bamaze gutaha.

Aka gakiriro gakunze kwibasirwa n’inkongi y’umuriro, kuko tariki ya 17 Kanama 2021, hahiye hangirika ibikoresho byinshi bituma abagakoreramo bagwa mu gihombo.

Indi nkongi yakibasiye tariki ya 29 Kamena 2019, mu gice kizwi nko kuri APARWA, ahakorerwa ububaji bw’ibikoresho bitandukanye birimo intebe, inzugi, ibitanda n’ibindi.

Ubwo haherukaga gushya

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Akagozi karacitse! Nyuma y’imyaka ine Rayon Sports itsinze APR FC

Kuri iki Cyumweru kuri Stade mpuzamahanga ya Huye yakuyeho amateka mabi yari amaze imyaka ine Rayon Sports idatsinda APR FC iyitsinda 1-0 mu mukino w’umuns wa 19 wa shampiyona. Ganijuru Elie ukina inyuma ibumoso yitwaye neza Ku munota wa 28 Essomba Willy Onana yabonye uburyo bugana mu izamu ariko umupira awuteye Ishimwe Pierre arawufata. APR FC yahise izamukana umupira byihuse maze Bizimana Yannick ateye umupira ujya muri koruneri itatanze umusaruro. […]

todayFebruary 12, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%