Inkuru Nyamukuru

Turukiya: Abubatse nabi inyukabo zasenywe n’umutingito batangiye gukurikiranwa

todayFebruary 13, 2023

Background
share close

Turukiya yatangaje ko irimo gukurikirana amasosiyete agera 134 ku kuba yarubatse bitubahirije amategeko inyubako z’amagorofa ziheruka gusenywa n’umutingito ukomeye wibasiye icyo gihugu.

Kugeza ubu abantu barenga 33000 nibo bamaze kumenyekana ko bamaze guhitanwa n’uyu mutingito mugihe abarenga 92000 bakomeretse. Abashinzwe ibikorwa by’ubutabazi baracyakura indi mirambo mu bikuta by’amazu.

Minisitiri w’ubutabera wa Turukiya, Bekir Bozdag yatangaje ko ubutabera bugiye guhana uwo ariwe wese wagize uruhare mu kubaka amazu adakomeye arenga ibihumbi, bigatuma asenywa n’umutingito wo ku wa mbere mucyumweru gishize mu majyepfo ashyira uburasirazuba.

Minisitiri Bekir Bozdag yavuze ko ku cyumweru abantu batatu batawe muri yombi, ndetse barindwi bamaze kugezwa muri gereza mugihe abandi barindwi nabo bafatiwe ibihano byo kutongera gutura ku butaka bwa Turukiya.

Abacamanza batangiye gukusanya ibikoresho bifite inenge byakoreshejwe kuri izo nyubako. Abahanga mu bijyanye mu by’inyubako bavuga ko n’ubwo uwo mutingito wari ukomeye cyane ariko ko izo nyubako zitari busenyuke burundu, ahubwo byatewe no kuba zarubatswe hadakurikijwe amategeko y’imyubakire.

Perezida wa Turukiya Recep Tayyip Erdoğan, ku wa gatandatu yavuze ko uyu mutingito ari akaga kagwiririye igihugu cye.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Rubavu: Batatu bafatanywe udupfunyika turenga 2000 tw’urumogi

Polisi y’u Rwanda mu bikorwa byo kurwanya no gufata abacuruza ibiyobyabwenge, ku wa Gatandatu tariki ya 11 Gashyantare, yafatiye mu murenge wa Kanzenze mu karere ka Rubavu, abantu batatu bacyekwaho kugira uruhare mu kwinjiza no gukwirakwiza mu gihugu urumogi rungana n’udupfunyika 2,040. Abafashwe ni Niyomurengezi Vedaste ufite imyaka 21 y’amavuko, wafatiwe mu mudugudu Kirerema, akagari ka Kirerema, ndetse na Niragire Elizabeth w’imyaka 34 na Nyirategera Marie Chantal w’imyaka 43 bafatiwe […]

todayFebruary 13, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%