Inkuru Nyamukuru

Ingabo za Congo zarashe mu Rwanda zisubizwa inyuma

todayFebruary 15, 2023

Background
share close

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bwatangaje ko ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zahagaze mu mupaka w’Ibihugu byombi zikarasa ku Biro bishinzwe Abinjira n’Abasohoka(Border Post) by’u Rwanda mu Karere ka Rusizi mu Burengerazuba bw’u Rwanda.

RDF ivuga ko Abasirikare ba FARDC babarirwa hagati ya 12 na 14 binjiye mu butaka bwo hagati y’ibihugu byombi(No man’s land) mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu saa kumi n’igice(04h30) zo mu rukerera bakarasa ku biro by’u Rwanda.

RDF ivuga ko Ingabo z’u Rwanda zahise zitabara zirasa kuri abo basirikare ba FARDC, basubira inyuma. Nyuma yaho saa kumi n’imwe n’iminota 54(05h54) igisirikare cya Congo cyagarutse muri ako gace gusibanganya ibimenyetso.

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda buvuga ko nta nkomere zabayeho ku ruhande rw’u Rwanda, ndetse ko umutekano wongeye kugaruka.

Ingabo z’u Rwanda (RDF) zasohoye itangazo risaba Impuguke Mpuzamahanga zigenzura imipaka ya Congo n’u Rwanda, kuza gukora iperereza kuri icyo gikorwa cy’ubushotoranyi.

Ingabo za Congo (FARDC) n’abandi barwanyi bafatanyije barimo FDLR, bamaze iminsi bavugwaho umwuka w’urwango ku Banyarwanda n’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

U Rwanda rurateganya kugira Stade mpuzamahanga eshanu bitarenze 2028

Guverinoma y’u Rwanda, irateganya kuzaba ifite Stade mpuzamahanga zigera kuri eshanu mu myaka itanu iri imbere, ni ukuvuga bitarenze 2028, nk’uko byatangajwe na Minisiteri ya Siporo. Muziteganyijwe, harimo Stade Amahoro irimo kuvugururwa ikazagera ku rwego rwo kwakira abantu ibihumbi 45, Stade ya Kigali na Sitade ya Huye, Stade yo mu Karere ka Nyanza n’iyo mu Karere ka Muhanga, nazo zizavugururwa zikongererwa ubushobozi. Mu mpera z’icyumweru gishize, tariki 10 Gashyantare 2023, […]

todayFebruary 15, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%