Inkuru Nyamukuru

Itsinda ry’Intumwa ziturutse muri Liberia zasuye Polisi y’u Rwanda

todayFebruary 15, 2023

Background
share close

Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe imiyoborere n’abakozi, DIGP Jeanne Chantal Ujeneza, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Gashyantare yakiriye itsinda ry’intumwa zaturutse mu gihugu cya Liberia, ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru.

Ni mu ruzinduko izi ntumwa zigirira mu Rwanda kuva ku wa Mbere, bakaba basuye Polisi y’u Rwanda by’umwihariko bagamije gusobanukirwa imikorere y’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda mu kubahiriza amategeko agenga umuhanda.

DIGP Ujeneza yabashimiye kuba barahisemo gusura u Rwanda by’umwihariko Polisi y’u Rwanda.

Iri tsinda ry’izi ntumwa zagejejweho incamake ku bijyanye no kubungabunga umutekano wo mu muhanda mu gihugu, ku bikorwa by’amashami atatu ya Polisi ariyo; Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda (TRS), Ikigo gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’ibinyabiziga (AIC) n’ishami rishinzwe ibizami no gutanga impushya (TL).

Baganirijwe kandi ko Amategeko n’ingamba Polisi yafashe zirimo gukoresha ikoranabuhanga ndetse no gukangurira abaturage gukoresha umuhanda neza birinda impanuka biri mu by’ibanze bifasha Polisi gucunga umutekano wo mu muhanda.

Basobanuriwe kandi ibijyanye n’ikoranabuhanga ryifashishwa mu gucunga umutekano wo mu muhanda harimo uburyo bwo kubika amakuru yuzuye, gushyira akaringanizamuvuduko mu binyabiziga, uburyo bugezweho bwo kugenzura ibinyabiziga, kwifashisha kamera zigenzura umuvuduko w’ibinyabiziga ku mihanda, mu masangano n’izimukanwa n’ibindi.

Babwiwe ko hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga bwo kubika amakuru, hakorwa inyemezabwishyu ku mande yishyurwa ku makosa yo mu muhanda n’ibyafatiriwe bifitanye isano nayo.

Iri koranabuhanga ryifashishwa kandi mu gihe cyo gusuzuma imiterere y’ibinyabiziga cyangwa mu gukoresha ibizamini byo gutwara ibinyabiziga n’ahandi.

Kamera zo ku mihanda nazo zifashishwa mu kubahiriza umuvuduko wagenwe hakaba n’izishyirwa mu maasangano y’imihanda zifashishwa mu kugenzura abayobozi b’ibinyabiziga barenga ku mategeko bakinjira mu masangano igihe amatara amurika yerekana umutuku.

Itsinda ry’intumwa zo muri Liberiya zaturutse mu nzego zitandukanye, zirimo Polisi na za minisiteri, zabajije byinshi ku bijyanye no gutanga uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga n’imicungire y’urujya n’uruza rw’ibinyabiziga mu muhanda.

DIGP Ujeneza yabasobanuriye ko amategeko n’amabwiriza agenga umuhanda bigomba kubahirizwa na buri wese, nta kurobanura, kandi ibyo bikaba bimaze kuba umuco.

Yagize ati: “Kuri moto buri wese asabwa kwambara ingofero yabugenewe (kasike) kandi utwaye ikinyabiziga wese agomba kubahiriza umuvuduko wagenwe, gutwara igihe atanyweye ibisindisha no kubahiriza ibindi bisabwa kugira ngo hirindwe impanuka mu muhanda. Ibinyuranye n’ibyo, hari ingamba zihamye z’ibihano, birimo no gucibwa amande.”

Yakomeje avuga ko hanakorwa ubukangurambaga ku mutekano wo mu muhanda nk’igikoresho cy’ingenzi mu kwibutsa abawukoresha gufata ingamba zo kwirinda amakosa yateza impanuka bitari ku mpamvu zo gutinya ibihano ahubwo bikaba ku bw’amahitamo kugeza ubwo biba umuco.

Samuel C. Wonasue, ukuriye itsinda ry’intumwa riri mu ruzinduko mu Rwanda, akaba n’umuhuzabikorwa w’ibiro bishinzwe umutekano wo mu muhanda muri Liberiya, yavuze ko uruzinduko rw’iminsi 5 bazamara mu Rwanda ruzabafasha kwigira byinshi ku mikorere y’inzego zo mu Rwanda.

Yagize ati: “Hari byinshi dukwiye kwiga no gukopera mu Rwanda, harimo n’ingamba zashyizweho mu gucunga umutekano wo mu muhanda.”

Iri tsinda ry’intumwa zo mu gihugu cya Liberia nyuma zasuye ibikorwaremezo n’amwe mu mashami ya Polisi arimo ikigo gishinzwe kugenzura imikoreshereze ya za Kamera zo mu muhanda n’icyicaro cy’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Urugaga rw’Abavoka ruramara impungenge abatishoboye bakenera kunganirwa mu manza

Bamwe mu baturage batishoboye basaba ubutabera, bavuga ko iyo bibaye ngombwa ko bunganirwa mu mategeko, bahitamo kubyihorera, kuko batekereza ko batabona igiciro cyo kubishyura. Itegeko nshinga ry’u Rwanda kimwe n’amategko mpuzamahanga byose biha umuntu uburenganzira bwo kunganirwa mu mategeko, igihe bibaye ngombwa ko agana ubutabera. Ibi bigakorwa nta n’umwe uhejwe bitewe n’impamvu izo arizo zose, zaba izishingiye ku bukene n’izindi. Nubwo bimeze gutya ariko, bamwe mu baturage bagaragaza ko bagorwa […]

todayFebruary 15, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%