Inkuru Nyamukuru

Saint Valentin: Abasilibateri bagenewe ibihembo

todayFebruary 15, 2023

Background
share close

Mu rwego rwo kubafasha kwizihiza umunsi w’abakundana witiriwe Mutagatifu Valentin, abasilibateri muri imwe muri komine zo muri Philippines, bahawe ibihembo bijyanye n’amasaha y’umurengera bakoze, hagamijwe kubereka ko hari umuntu ubakunda.

Nk’uko Meya Matt Florido w’iyo komini yabitangaruje AFP, abakozi b’abasilibateri babumazemo imyaka itanu, bahawe ibihembo bihwanye n’umushahara w’iminsi itatu. Hari n’abandi bahawe umunsi umwe w’ikirihuko wishyurwa (congé payé).

Mu ijambo rye rihumuriza aba basilibateri, Matt yavuze ko ababumazemo imyaka yose bamaze bavutse, bahabwa ama pesos 28.000 pesos (475 euros).

Yavuze ko bitewe n’uko aba bakozi batagira inshingano nyinshi mu rugo, uko bakenewe mu kazi baboneka aho abubatse ingo babuze, bityo ko azirikana umuhate wabo.

Mu bakozi 289, 37 nibo bahawe ibi bihembo nyuma yo gusuzuma neza niba koko ari abaselibateri.

Byemejwe n’iperereza ryakozwe hasubizwa ibibazo bijyanye n’igihe bamaze bibana, igihe batandukaniye n’abakunzi babo n’impamvu yateye uko gutandukana, nk’uko Florido yakomeje abitangariza AFP.

Ibi bihembo byateguriwe abasilibateri muri Filippine, byatanzwe mu ijoro ryo kwizihiza umunsi w’abakundana, ku wa 14 Gashyantare 2023, binashyushywa n’imikino ijyanye no kubashishikariza gushaka.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Depite Fidel Rwigamba yitabye Imana

Fidel Rwigamba wari Umudepite mu Nteko Ishingamategeko y’u Rwanda yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki 15 Gashyantare 2023 azize uburwayi. Fidel Rwigamba witabye Imana Itangazo ryo kubika ryashyizweho umukono n’Umukuru w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille rivuga ko Depite Rwigamba yari arwariye mu bitaro byitiriwe Umwami Fayçal. Iryo tangazo rikomeza rigira riti "Umutwe w’Abadepite wifatanyije n’Umuryango wa Depite Rwigamba Fidel muri aka kababaro". Depite Rwigamba […]

todayFebruary 15, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%