Umukino wa Igitego Lotto na wo usanzwe utangwaho 47% by’amafaranga abantu bose bakinnye bawutanzeho ku munsi, na wo wajemo impinduka kuko ngo abatsinda babaye batatu aho kuba umuntu umwe.
Icyakora amafaranga agurwa itike muri uyu mukino usanzwe utanga ibihembo buri saa kumi n’imwe z’umugoroba, yavuye kuri 200Frw agirwa 300Frw kugira ngo abatsinze bahabwe amafaranga atubutse nk’uko bisanzwe.
Imikino mishya yiyongereye muri Tombola ya Inzozi Lotto
Nshuti yakomeje asobanura iby’imikino ibiri yitwa WATATU na KARAGA, ngo yari isanzweho mu bihugu byateye imbere mu mikino y’amahirwe.
Uburyo bwa mbere bwo gukina KARAGA ni ubwo guhitamo umubare umwe mu rutonde rw’imibare 37 kuva kuri 0-37, nyuma y’iminota itanu umuntu akaba amenye ko yatsinze, yajya guhabwa igihembo agakubirwa inshuro 30 z’ayo yaguze itike.
Uburyo bwa gatatu ni ubwo guhitamo imwe mu maduzeni atatu ari yo 1-12, 13-24, 25-36, igihembo kikaza kuba cyikubye inshuro ebyiri z’amafaranga yaguzwe itike.
Uburyo bwa kane bukaba ubwo guhitamo umubare ugabanyika na kabiri cyangwa uw’igiharwe (utagabanyika na kabiri), ndetse hakaba n’uburyo bwa gatanu bwo guhitamo umubare uri mu ibara ry’umukara cyangwa iry’umutuku.
Amafaranga make umuntu atanga atega mu mukino wa KARAGA ni 200Frw, amenshi ashobora no kugera ku 10,000Frw.
Uwifuza gukina KARAGA agana umwajenti wa Inzozi Lotto kuko baba bafite akamashini kabugenewe, cyangwa akajya ku Irembo kuko na bo bagira ikoranabuhanga ryitwa Iteme rikorana na Inzozi Lotto.
Nshuti ati “Tekereza kuba umuntu yavuga ati ’umubare uri butsinde ni 10, agatanga ibihumbi 10Frw, mu minota itanu gusa ukaba ubonye ibihumbi 300Frw, ni bwa buryo bwo kugira ngo abantu bakina muri Inzozi Lotto amafaranga babona agume yiyongere umunsi ku wundi”.
Yakomeje asobanura ibijyanye n’umukino wa WATATU, na wo uha umuntu uburyo butanu bwo gutsinda, aho ubwa mbere umuntu ahitamo imibare itatu ikurikirana mu rutonde rwo kuva kuri 0-9, akava ku muto agana ku munini cyangwa ku munini agana ku muto.
Nshuti avuga ko mu gihe iyo mibare itatu ikurikiranye bigahura n’urutonde rw’iyategewe mu mukino, uwakinnye aba yatsinze, akaba akubirwa inshuro 150 z’ayo yatanze ku itike.
Mu gihe iyo mibare itatu ihuye ariko idatondekanye kimwe n’iyategewe muri tombola, uwakinnye akubirwa inshuro 20 z’ayo yatanze ku itike.
Amafaranga make umuntu ashobora gutangiriraho muri uyu mukino wa WATATU ni 300Frw kugera ku bihumbi 10Frw, akoresheje gukanda *240# kuri telefone, cyangwa kujya ku mwajenti, cyangwa gukoresha urubuga rwa Inzozi Lotto.
Nshuti avuga ko bazamuye amafaranga abantu batsindira
Umuyobozi wungirije wa Carousel avuga ko abasaga miliyoni imwe n’ibihumbi 700 ari bo bakinnye muri Inzozi Lotto kuva aho itangiriye muri 2021, hakaba haratanzwe ibihembo by’amafaranga agera kuri miliyoni 750Frw ku bagiye batsinda.
Yungamo ko uretse umusanzu wa miliyoni 200Frw iyo tombola imaze gutanga mu guteza imbere Siporo mu Rwanda, amafaranga abakiriya batomboye na yo yavanyweho 15% by’umusoro wa Leta.
Mu rwego rwo kurushaho kubungabunga, guteza imbere no korohereza abakoresha ururimi rw’Ikinyarwanda, inkoranabuhanga (Applications) zarwo eshatu zashyizwe mu ikoranabuhanga. Inkoranabuhanga zashyizwe mu ikoranabuhanga zirimo Itahura ry’imvugo mu Kinyarwanda (Ikinyarwanda speech recognition), aho umuntu aba ashobora kuvuga amajwi agashyirwa mu nyandiko, indi ni uguhindura inyandiko mu mvugo mu Kinyarwanda (text to speech), iyi yifashishwa ikura inyandiko mu magambo ikabihindura mu ijwi, hamwe n’ikigega cy’imbonwa mu Kinyarwanda (Ikinyarwanda dataset), iki n’igikorwa remezo […]
Post comments (0)