Inkuru Nyamukuru

Nishimiye kuba mu Rwanda – Chris Froome nyuma yo kugera mu Rwanda

todayFebruary 16, 2023

Background
share close

Ikirangirire mu isiganwa ry’amagare Chris Froome ukinira ikipe ya Israel Premier Tech yageze mu Rwanda mu rukerera rwo kuri uyu wa kane aho aje gusiganwa muri Tour du Rwanda 2023.

Chris Froome yavuze ko yishikiye kugera mu Rwanda

Akigera ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe,Chris Froome w’imyaka 37 yavuze ko yishimiye kuba ari mu Rwanda ku nshuro ya mbere.

Ati”Nishimiye kuba hano mu Rwanda.Ni inshuro yanjye ya mbere hano, ntabwo nakuriye kure yaho muri Kenya.”

Uyu mugabo w’imyaka 37 wegukanye irushanwa rya Tour de France inshuro enye yavuze ko kandi afite amatsiko yo kureba iterambere ry’umukino w’amagare mu Rwanda nk’uko abyumva.

Ati”Nishimiye kuba ndi hano iki cyumweru ngo ndebe uburyo umukino
w’amagare mu Rwanda wateye imbere kuko ndabyumva ko ari kimwe mu bihugu bya Afurika biyoboye mu bikorwaremezo by’umukino w’amagare.”

Ni umwe mu banyabigwi b’umukino w’amagare ku isi

Chris Froome mu isiganwa ry’amagare mu Rwanda (Tour du Rwanda 2023) rizatangira kuri iki cyumweru tariki 19 Gashyantare kugeza 26 Gashyantare 2023 azaba arangwa na nomero imwe(1) azaba yambaye.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yasoje manda ye yo kuyobora AUDA-NEPAD

Perezida Paul Kagame yayoboye inama ya 40 y’Abakuru b’Ibihugu byibumbiye muri AUDA-NEPAD, hanatorwa Perezida wa Misiri, Abdel Fattah el-Sisi nk’umuyobozi mushya w’uyu muryango. Perezida Kagame yasoje manda ye yo kuyobora AUDA-NEPAD Iyi nama yabaye ku wa Gatatu tariki 15 Gashyantare 2023, hifashishijwe ikoranabuhanga yagarutse ku ngingo zirimo ubuzima no gutera inkunga ibikorwa remezo. Perezida Kagame, wasoje manda ye nk’Umuyobozi w’Urwego rw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe Rushinzwe Iterambere (AUDA-NEPAD), yashimiye abayobozi […]

todayFebruary 16, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%