Inkuru Nyamukuru

Turkiya: Abagore batatu n’abana babiri batabawe nyuma y’iminsi icyenda munsi y’ibikuta

todayFebruary 16, 2023

Background
share close

Nyuma y’iminsi icyenda umutingito ukomeye wibasiye ibihugu bya Siriya na Turukiya, abagore batatu n’abana babiri bakuwe munsi y’ibikuta by’amazu bakiri bazima.

Melike Imamoglu w’imyaka 42 na Cemile Kekec w’imyaka 74 bakuwe mu bisigazwa by’amazu n’abashinzwe ubutabazi mu mujyi wa Kahramanmaras wo muri Turukiya.

Aba bagore barokowe ubwo abakozi bafashe umwanzuro wo gusukura imijyi yibasiwe cyane n’umutingito ukomeye wibasiye Turkiya na Siriya muri uku kwezi kwa kabiri.

Abaturage ba Siriya na Turukia babarirwa muri miliyoni bari nkambi begeranirijwemo ndetse imiryango itabara imbababare itangaza ko bakeneye imfashanyo.

Amashusho y’irokorwa ryabo babyeyi yashizwe ku mbugankoranyambaga n’umuyobozi w’agace ka Darica, Muzaffer Biyik, agaragaza abatabazi bakoma amashyi banahoberana ubwo umugore witwa Kekec yinjizwaga mu modoka y’ubutabazi.

Ibi byabaye bifatwa nk’igitangaza nyuma y’imisi icumi kuva uyu mutingito ukomeye wakwibasira Turkiya na Siriya, kuko abatabazi bavuga ko bigoye kwizera ko hari abakiri munsi y’ibikuta by’amazu bakiri bazima.

Kugeza ubu abamaze kumenyekana ko bahitanywe n’umutingito, bose hamwe barenga 41.000.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Inzozi Lotto yazanye imikino mishya, ivugurura iyari isanzweho

Ikigo giteza imbere Tombola ya Inzozi Lotto, Carousel Ltd, cyatangije imikino ibiri mishya yiswe WATATU na KARAGA, kinavugurura iyari isanzweho kugira ngo cyongere amahirwe yo gutsindira amafaranga menshi. Thierry Nshuti asobanura ibishya muri Inzozi Lotto Mu gihe kirenga umwaka umwe Tombola ya Inzozi Lotto imaze ikorera mu Rwanda, yateje imbere imikino ya Quick Lotto, Jackpot, Quick Ten na Igitego Lotto bakina bakanda *240# muri telefone, cyangwa bagakoresha urubuga www.inzozilotto.rw, cyangwa kugana […]

todayFebruary 16, 2023 1

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%