Mu mujyi wa Kigali ahaherereye Ingoro Ndangamateka yitiriwe Richard Kandt uretse kuba ibumbatiye amateka y’u Rwanda rwo hambere, mbere ndetse no mu gihe cy’Abakoloni by’umwihariko Abadage ba mbere baje mu Rwanda, hari igice cy’iyi ngoro gisigasiye ibinyabuzima by’ibikururanda birimo inzoka n’ingona.
Izi nyamaswa uretse kuba zihurira mu muryango w’ibikururanda, zizwiho ubukana ndetse n’igitinyiro muri rubanda, zarabungabunzwe ndetse zikoreshwa mu kwigisha ko bishoboka ko umuntu yabasha kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima kandi akabana na byo.
Umukozi w’Inteko y’Umuco ifite mu nshingano iyi Ngoro Ndangamateka ya Richard Kandt, Nyirabahire Marie Constantine, yasobanuriye abanyamakuru ba Kigali Today uko izo nyamaswa zitabwaho, ndetse zikaba ari inyamaswa zizwiho kuramba, ahereye ku ngona imaze imyaka umunani ibayeho, zikaba ngo zishobora kubaho kugera no ku myaka ijana. Iyi ngona igaburirwa inshuro imwe cyangwa ebyiri mu cyumweru.
Hari kandi ubwoko butandukanye bw’inzoka ziboneka mu bice bitandukanye by’Igihugu cyane cyane mu duce tw’imisozi ndetse zirimo n’iz’ubumara zirimo umushana izwiho kuba ari inkazi ku isi hamwe n’impiri, inshira, uruziramire, insharwatsi n’izindi zinyuranye.
Perezida Paul Kagame yageze i Addis Ababa muri Ethiopie, kuri uyu wa Kane tariki 16 Gashyantare 2023, aho yitabiriye Inama isanzwe ya 36 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma zigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe. Biteganyijwe ko iyi nama izatangira ku wa 18-19 Gashyantare mu 2023. Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bazitabira iyi nama bazasuzumira hamwe zimwe muri gahunda zigamije kurushaho guteza imbere imibereho myiza y’abaturage ba Afurika. Mu bindi bizaganirwaho […]
Post comments (0)