Inkuru Nyamukuru

Bugesera: Batashye ikibuga cy’umukino w’amagare kizakurikirwa n’ishuri ry’umukino w’amagare

todayFebruary 17, 2023

Background
share close

Ikibuga cy’umukino w’amagare giherereye i Bugesera cyubatswe ku bufatanye n’ikipe ya Israël Premier Tech cyatashywe ku mugaragaro.

Ikibuga cy’umukino w’amagare (Pump Track) cyatashywe i Bugesera

Ni ikibuga cyubatswe mu rwego rw’ubufatanye busanzwe hagati y’ikipe y’umukino w’amagare ya “Israel Premier Tech” na Bugesera Women Cycling Team, aho iyi kipe yo muri Israël yabubakiye ikibuga gikinirwamo umukino w’amagare kizwi nka Pump Track.

“Turateganya kubaka ishuri ry’umukino w’amagare rikomeye hano mu karere ka Bugesera, iri shuri rizahuriza hamwe abana bafite impano baturutse mu gihugu hose”

Umuyobozi wa Israel Premier Tech Sylvan Adams yatangaje ko uyu mushinga bawukoreye mu Rwanda kubera umuco wabo ndetse n’ubuvandimwe hagati y’ibihumbi byombi.

Yagize ati “Twatekereje gukorera uyu mushinga mu Rwanda kubera umuco w’igihugu cyacu cya Israel, mu muco wacu tuba tugomba kuzamura isi. Turi abavandimwe, tugomba gukorera hamwe kugira ngo abana tubazamure mu mukino w’amagare”

Sylvan Adams, Umuyobozi wa Israel-Premier Tech

Kabuhariwe mu mukino w’amagare Chris Froome wegukanye Tour du Rwanda inshuro enye ubu uri mu Rwanda hamwe n’ikipe ye Israël Premier Tech, yatangaje ko yishimiye kubona umushinga bagizemo uruhare hamwe n’ikipe ye ushyirwa mu bikorwa.

Chris Froome yifatanyije n’abakinnyi b’ikipe ya Bugesera y’abagore
Ikibuga gitahwa ku mugaragaro

Nyuma yo gusoza icyiciro cya mbere (Phase ya mbere) yo kubaka iki kibuga, hazakurikiraho gutangiza ishuri ry’umukino w’amagare (Academy) hafi y’iki kibuga kiri mu karere ka Bugesera, nk’uko Sylvan Adams uyobora Israel Premier Tech yabitangaje.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Yishimiye ko umwana we yakize indwara yari amaranye imyaka 14

Uwimana Vestine wo mu Mudugudu wa Humure, Akagari ka Nyakiga, Umurenge wa Karama, ari mu byishimo by’umwana we, Habanabakize Olivier, wari umaranye uburwayi bw’ingingo z’amagufa y’imbavu, imyaka 14, ubu akaba yarakize nyuma yo kuvurirwa mu Gihugu cy’u Buhinde ku bufatanye bw’Inzego za Leta n’abaturage b’Umurenge wa Karama. Uburwayi bwa Habanabakize yabugize afite imyaka irindwi yiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza Habanabakize yafashwe n’ubu burwayi bw’amagufa y’urubavu rumwe rwihinnye, ku […]

todayFebruary 17, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%