Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Gashyantare 2023 i Addis Ababa muri Ethiopia, Perezida Kagame n’abandi bakuru b’Ibihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, bitabiriye inama igamije gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Luanda n’aya Nairobi ku bibazo by’umutekano muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Iyi nama yayobowe na Perezida wa Angola João Lourenço ndetse na Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi ari na we uyobora EAC muri iki gihe, ikaba yateraniye ahari kubera Inama ya 36 y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU), ihuza Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bo ku mugabane wa Afurika.
Abitabiriye iyi nama basuzumiye hamwe aho ibyemejwe n’inama ya Luanda yok u wa 23 Ugushyingo 2022 bigeze bishyirwa mu bikorwa ndetse no kureba ibyemejwe mu biganiro bya Nairobi aho bigeze byubahirizwa n’impande zose bireba kugira ngo amahoro agaruke mu Burasirazuba bwa Congo.
Iyi nama yitabiriwe na Perezida wa Kenya William Ruto, Madamu Samia Suluhu Hassan Perezida wa Tanzania, na Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, naho igihugu cya Uganda na Sudani y’Epfo, byombi byahagarariwe na ba Minisitiri. Iyi nama kandi yitabiriwe n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba Dr Peter Mathuki.
Iyi nama ibaye ikurikira iyari iherutse kubera i Bujumbura mu Burundi na yo yize uko ibintu byakemuka mu Burasirazuba bwa DRC ndetse hari n’ibyemezo byayifatiwemo.
Muri byo harimo ko M23 igomba kuva mu birindiro byose kandi abasirikare b’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba bakongerwa mu bice M23 yafashe kugira ngo harebwe uko amahoro yahagaruka.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda byatangaje ko Perezida Kagame yahuye n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, baganira ku bibazo by’umutekano mu Karere ndetse n’ibisubizo byafasha inzira zo gukemura ibi bibazo zashyizweho n’ibihugu byo mu Karere.
Baganiriye kandi ku mubano w’u Rwanda n’Umuryango w’Abibumbye no kureba ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’ubufatanye.U Rwanda rwakunze kugaragaza ko rushyigikiye ko ibibazo byo mu Burasirazuba bwa Congo byakemuka hubahirijwe ibikubiye mu masezerano ya Luanda na Nairobi bigakemuka binyuze mu nzira y’ibiganiro.
Minisitiri w’Ingabo w’u Rwanda, Maj. Gen. Albert Murasira, ku wa Kane tariki 16 Gashyantare 2023, yahuye ndetse agirana ibiganiro na mugenzi w’Ubwami bw’u Buholandi, Hon. Kajsa Ollongren. Aba bayobozi bombi bahuye ku ruhande rw’inama y’ikoranabuhanga n’ubwenge bw’ubukorano mu rwego rwa gisirikare (REAIM) yateraniye i La Haye, mu Bwami bw’u Buholandi ku ya 15-16 Gashyantare 2023. Minisitiri Murasira na mugenzi we w’u Buholandi, baganiriye ku buryo bwo kuzamura ubufatanye busanzwe buri […]
Post comments (0)