Mu gitondo cyo ku wa Gatanu tariki 17 Gashyantare, Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano mu karere ka Gasabo, yafashe abantu batatu bacyekwaho guteka no gucuruza ikiyobyabwenge cya kanyanga.
Hafashwe litiro 53 za Kanyanga zirimo litiro 10 zafatanywe umugabo w’imyaka 47 n’umugore we basanzwe bayitekeye mu rugo ruherereye mu mudugudu wa Jurwe, akagari ka Mukuyu mu murenge wa Ndera.
Izindi litiro 43 zafatiwe mu rugo ruherereye mu mudugudu wa Samuduha, akagari ka Mbandazi mu murenge wa Rusororo, nyuma y’uko abari bazitetse bari bamaze gutoroka.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Slyvestre Twajamahoro, avuga ko gufatwa kwabo kwaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bo mu mirenge ya Ndera na Rusororo.
Yagize ati: “Polisi yari ifite amakuru yizewe yatanzwe n’abaturage ko hari abantu bakora bakanacuruza Kanyanga. Hagendewe kuri ayo makuru ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano, hakozwe umukwabu mu rucyerera rwo kuri uyu wa Gatanu, hafatwa abaturage batatu na litiro 53 za Kanyanga zirimo litiro 43 zafatiwe mu rugo rumwe, ba nyirazo bagishakishwa kuko bari bamaze gucika.”
CIP Twajamahoro yashimiye abaturage bakomeje gufatanya na Polisi mu kurwanya ubucuruzi bw’ ibiyobyabwenge batanga amakuru atuma ababyijandikamo bafatwa bagakurikiranwa.
Post comments (0)