Inkuru Nyamukuru

Gakenke: Abantu babiri bapfiriye mu kirombe cy’amabuye y’agaciro

todayFebruary 20, 2023

Background
share close

Abantu bane bari mu kirombe bagerageza gucukura amabuye y’agaciro, babiri bibaviramo kuhasiga ubuzima. Ibi byabereye mu Mudugudu wa Murehe, Akagari ka Rukore mu Murenge wa Cyabingo, mu Karere ka Gakenke, ku wa Gatandatu tariki 18 Gashyantare 2023, mu masaha y’igicamunsi.

Abo bagabo bacukuraga muri icyo kirombe, ngo barimo bagerageza kucyagura(kongera ubugari bwacyo), kugira ngo babone uburyo bacukura amabuye y’agaciro akibamo.

Ubwo bari bageze muri metero zirindwi, uturutse ku muryango wacyo bari batangiriyeho, ngo bagezemo babura umwuka, babiri muri bo basohoka birukanka mu gihe abandi babiri bo bahezemo bahita banahasiga ubuzima.

Abapfuye ni umugabo witwa Biziyaremye w’imyaka 31 na Ntambara w’imyaka 33.

Ni amakuru yemejwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, akaba n’Umuhuzabikorwa w’Ibikorwa bya Polisi n’Abaturage muri iyo Ntara SP Alex Ndayisenga wagize ati: “Twihanganishe imiryango y’ababuriye ababo muri iyi mpanuka. Tuboneraho no gusaba abaturage bakora ubu bucukuzi, kujya babanza gutekereza ku buzima bwabo, mbere y’ibihembo baba bemerewe, bakajya birinda kujya muri iriya myobo mu gihe badafite ibiresho bibafasha muri ako kazi, kuko bibateza ibyago birimo no kuhaburira ubuzima”.

Akomeza agira ati: “Company zifite uburenganzira bwo gucukura amabuye y’agaciro, ba nyirazo na bo turabibutsa ko bakwiye kurushaho kwita ku buzima bw’abo bakoresha, babashakira ibikoresho bigezweho byabugenewe muri ubu bucukuzi, hagamijwe kwirinda impanuka zitari ngombwa zikunze kubera mu birombe”.

Iyi mpanuka ngo yaba yatijwe umurindi no kuba abacukuraga icyo kirombe, nta bikoresho bibakingira harimo n’ibituma babasha guhumeka neza bari bafite nk’uko SP Ndayisenga yakomeje abibwira Kigali Today.

Umwe muri abo babiri barokotse iyo mpanuka yabereye muri icyo kirombe cya Kampani yitwa EFFEMIRWA, yahise ajyanwa mu bitaro kuko yari yanegekaye bikomeye.

Imirambo na yo yoherejwe mu bitaro bikuru bya Ruhengeri kugira ngo ikorerwe isuzuma.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Iburasirazuba: Minisitiri w’Intebe yasuye ibikorwa by’umushinga w’ubuhinzi n’ubworozi bugezweho

Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yasabye ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare gukemura bimwe mu bibazo bikiri mu cyanya cyahariwe ubuhinzi n’ubworozi cya Gabiro Agri-Business Hub, kugira ngo ibikorwa by’uyu mushinga byihutishwe. Yabibasabye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 18 Gashyantare 2023, ubwo yasuraga ibikorwa bikubiye muri uyu mushinga bigizwe n’ubuhinzi n’ubworozi, ikigo cy’amahugurwa ndetse n’ahatujwe abaturage bimuwe aho uyu mushinga ugomba gukorera. Ku ikubitiro yagejejweho ikibazo kijyanye n’abaturage 241 bafite ikibazo […]

todayFebruary 20, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%