Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, avuga ko umutekano mucye wo mu Burasirazuba bwa RD Congo ubangamiye ubumwe bw’Abanyarwanda, kubera urwango n’ingengabitekero byabibwe ku bakomoka ku basize bakoze Genoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda 1994.
Ibi Minisitiri Dr Bizimana yabitangaje mu kiganiro Ishusho y’Icyumweru, cyatambutse kuri RBA, aho yagarutse ku kibazo cy’urwango rushingiye ku macakubiri gikomeje gukaza umurego muri Congo.
Ati “Ikibazo aho gikomereye ni uko abantu bari muri Congo harimo n’abari bakiri abana, ariko ugasanga ababyeyi babo babatoje ibikorwa by’ubwicanyi n’urwango rushingiye ku moko”.
Minisitiri Bizima avuga ko abari abasikare ba Ex FAR bageze muri Congo bashinga umutwe wo kwinjiza abari urubyiruko mu gisirikare, ari nako babatoza kwica, ariko icengezamatwara rya mbere bakoze ni ukubabibamo urwango rushingiye ku moko.
Ati “Uwo mutwe wari ushinzwe kwinjiza urubyiruko no kurukangurira ibikorwa by’urwango hagamije amacakubiri, byakorwaga n’uwitwa Lt. Col Edouard Gasarabwe akaba ari na we twavuga ko ibyo bikorwa bigamije kwangiza urwo rubyiruko rudafite ikibazo, rwagombye kuba ruri mu gihugu cyabo cy’u Rwanda”.
Minisitiri Bizimana avuga ko FDRL igizwe n’ibice bibiri, igice cya mbere ni abantu bari abasirikare n’abanyapolitike babo muri Leta yakoze Jenoside muri 1994. Ubwo Jenoside yahagarikwaga n’Inkotanyi bahungiye muri Congo bafashijwe n’ingabo z’abafaranga, abagiye ari batoya batangiye kwinjizwa mu bikorwa by’imitwe yitwaje intwaro batangira gutozwa u Rwangano rushingiye ku ivangura.
Ati “Abagiye ari bato bagiye binjizwamo iyo ngengabitekerezo banahabwa imyitozo ya gisirikare baka aribo barimo gufatanya na Leta ya Congo mu bikorwa bibi by’ubwicanyi, bukorerwa Abanyekongo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda.
Impamvu ahamya ko ibi bikorwa bibangamiye ubumwe bw’abanyarwanda nuko Politike ya Leta yu Rwanda igamije kudatandukanya abanyarwanda ahubwo igamije kubabanisha mu mahoro, mu bumwe n’ubwiyunge. Indi mpamvu Umutekano mucye wa Congo ubangamiye ubumwe bw’Abanyarwanda, ni uko usanga urwangano n’amacakubiri bigenda bihererekanywa ku buryo haramutse hatabayeho ko Leta ya Congo yitandukanya na FDRL, ndetse Congo igahagarika ubwicanyi bukorerwa Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda n’Abanyarwanda bahungiye muri Congo 1994 batahuka, nta kabuza bizakomeza kubangamira ubumwe bw’Abanyarwanda.
Kuri iki kibazo cyo mu Burasirazuba bwa Congo, u Rwanda rwagaragaje ubushake, rwifuza ko cyakemuka hakoreshejwe ibiganiro by’inzira y’amahoro ariko Congo ikinangira.
Alain Mukuralinda, Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda wungirije
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda wungirije, Alain Mukuralinda, muri iki kiganiro yavuze ko abayobozi ba Congo bakomeje kwica amatwi kuri iki kibazo, ahubwo bagakomeza ibikorwa byo gufasha FDRL.
Nyirubutungane Papa Francis yagize Padiri Jean-Marie Vianney Twagirayezu, Umushumba wa Diyosezi ya Kibungo. Padiri Jean-Marie Vianney Twagirayezu wagizwe Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kibungo Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ibiro by’intumwa ya Papa mu Rwanda, kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Gashyantare 2023 rivuga ko Nyirubutungane Papa Francis, yagize Padiri JMV Twagirayezu wari umunyamabanga mukuru wa Caritas kugeza ubu, ngo abe umwepisikopi bwite wa Diyosezi ya Kibungo. Diyosezi ya Kibungo yari imaze […]
Post comments (0)