Inkuru Nyamukuru

Polisi y’u Rwanda na FERWACY mu bukangurambaga bwa Gerayo Amahoro

todayFebruary 20, 2023

Background
share close

Isiganwa ry’amagare rizenguruka igihugu ‘Tour du Rwanda’ ryatangijwe ku Cyumweru tariki ya 19 Gashyantare, hanakomeza ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY).

Umuhango wo gutangiza iri siganwa witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri wa siporo, Aurore Mimosa Munyagaju, Mayor w’umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, Perezida wa FERWACY, Abdallah Murenzi, n’ushinzwe ubukerarugendo mu kigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB), Michaella Rugwizangoga.

Aba bayobozi bari kumwe n’abitabiriye isiganwa ry’amagare bari bafite ibyapa bya Gerayo Amahoro mu rwego rwo kwimakaza ubukangurambaga bw’umutekano wo mu muhanda, mbere yo gutangiza irushanwa ry’amagare ku rwego rw’umugabane w’Afurika, hatangwa n’ubutumwa bwo gukumira impanuka zo mu muhanda.

Ni ubufatanye bugamije guteza imbere ibikorwa byimakaza umutekano wo mu muhanda, by’umwihariko muri ibi bihe by’isiganwa ry’amagare.

Abazaba bari ku mihanda bakurikirana isiganwa iri rigiye kumara icyumweru rizenguruka igihugu, baributswa gukurikiza amabwiriza bazajya bahabwa n’abapolisi no kwirinda icyo ari cyo cyose cyateza impanuka, nko kwegera cyane inkengero z’umuhanda, kujyana cyangwa gusiga abana  bonyine hafi y’umuhanda.

Ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro bwasubukuwe mu kwezi k’Ukuboza umwaka ushize nyuma y’uko bwari bwarasubitswe bugeze mu cyumweru cya 39 butangijwe bitewe n’icyorezo cya Covid-19, bugamije kwibutsa ingeri zose z’abakoresha umuhanda kwirinda amakosa ateza impanuka zo mu muhanda ku bw’amahitamo yabo, atari ugutinya ibihano kugeza bibaye umuco.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Gakenke: Abantu babiri bapfiriye mu kirombe cy’amabuye y’agaciro

Abantu bane bari mu kirombe bagerageza gucukura amabuye y’agaciro, babiri bibaviramo kuhasiga ubuzima. Ibi byabereye mu Mudugudu wa Murehe, Akagari ka Rukore mu Murenge wa Cyabingo, mu Karere ka Gakenke, ku wa Gatandatu tariki 18 Gashyantare 2023, mu masaha y’igicamunsi. Abo bagabo bacukuraga muri icyo kirombe, ngo barimo bagerageza kucyagura(kongera ubugari bwacyo), kugira ngo babone uburyo bacukura amabuye y’agaciro akibamo. Ubwo bari bageze muri metero zirindwi, uturutse ku muryango wacyo […]

todayFebruary 20, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%