Inkuru Nyamukuru

#TdRwanda23: Umwongereza Ethan Vernon yatwaye agace ka kabiri kasorejwe i Gisagara

todayFebruary 20, 2023

Background
share close

Mu gace ka kabiri ka Tour du Rwanda kavaga Kigali kagasorezwa mu karere ka Gisagara, kegukanywe n’umwongereza Ethan Vernon.

Kuri uyu wa Mbere ni bwo hakinwaga agace kabiri ka Tour du Rwanda, aho abakinnyi bahagurutse mu mujyi wa Kigali ahazwi nka Car Free Zone, berekeza mu karere ka Gisagara ahasorejwe ako gace.

Umwongereza Ethan Vernon wari wegukanye agace ka mbere kakinwe ku munsi w’ejo, ni we wegukanye n’agace k’uyu munsi.

Ethan Vernon yabaye uwa mbere akoresheje amasaha atatu, iminota 21 n’amasegonda 30, akaba yakoresheje ibihe bingana n’ibya Muhoza Jean Eric ukinira ikipe ya Bike Aid ari nawe munywaranda waje imbere, aho yasoreje ku mwanya wa 28.

Uko abakinnyi bakurikiranye uyu munsi
Urutonde rusange nyuma y’iminsi ibiri

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Polisi y’u Rwanda na FERWACY mu bukangurambaga bwa Gerayo Amahoro

Isiganwa ry'amagare rizenguruka igihugu 'Tour du Rwanda' ryatangijwe ku Cyumweru tariki ya 19 Gashyantare, hanakomeza ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro ku bufatanye bwa Polisi y'u Rwanda n'Ishyirahamwe ry'umukino w'amagare mu Rwanda (FERWACY). Umuhango wo gutangiza iri siganwa witabiriwe n'abayobozi batandukanye barimo Minisitiri wa siporo, Aurore Mimosa Munyagaju, Mayor w'umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, Perezida wa FERWACY, Abdallah Murenzi, n'ushinzwe ubukerarugendo […]

todayFebruary 20, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%