Inkuru Nyamukuru

Burkina Faso: Abasirikare 51 bishwe baguye mu mutego w’Abajihadiste

todayFebruary 21, 2023

Background
share close

Igisirikare cya Burkina Faso cyatangaje ko kugeza ubu abasirikare 51 aribo bishwe baguye mu gitero cy’abajihadiste mu Majyaruguru y’igihugu mu cyumweru gishize.

Iyo mibare y’abasirikare bahitanywe n’icyo gitero yiyongereye nyuma y’uko ku wa mbere habonetse indi mirambo y’abasirikare 43.

Abo basirikare baguye mu mutego mu ntara ya Oudalan, hagati y’uduce twa Deou na Oursi. Igisirikare cya Burkina Faso, ku wambere cyavuze ko cyohereje abandi basirikare muri ako karere kandi ko n’abakomeretse bajyanywe mu bitaro.

Iki gihugu cyo mu burengerazuba bwa Afurika kimaze imyaka irindwi gihanganye n’ubwicanyi bukorwa n’imitwe y’iterabwoba ya al-Qaida n’uwa reta ya kiyisilamu. Iri terabwoba rimaze guhitana ibihumbi by’abantu ndetse abagera kuri miliyoni ebyiri bavanywe mu byabo.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Imyanda y’ikimoteri cya Nduba ituma hari abarya bashyizeho inzitiramubu

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Nduba mu karere ka Gasabo by’umwihariko abaturiye ikimoteri, bavuga ko babangamiwe n’umwanda uhaturuka kubera ko ntawushobora kurya adashyizeho inzitiramubu. Umukozi ushinzwe gutunganya ikimoteri cya Nduba hagati y’ibisiga byaje kuhashakira ibiribwa Umwanda uturuka mu kimoteri cya Nduba ngo urabangamye kuko bamwe mu bahaturiye basigaye bakurizamo indwara zitandukanye ziterwa nawo, kubera amasazi menshi ahaturuka muri icyo kimoteri akagenda awukwirakwiza mu ngo ziri hafi aho. Bagendeye […]

todayFebruary 21, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%