Padiri Jean-Marie Vianney Twagirayezu avuga ko yatunguwe n’icyemezo Papa Francis umushumba wa Kiriziya Gatolika ku isi yafashe cyo kumugira Umwepisikopi wa Doyosezi ya Kibungo.
Mu kiganiro yagiranye na KigaliToday kuri uyu wa 20 Gashyantare ubwo hatangazwaga ko ari we wabaye Umwepisikopi wa Kibungo, Padiri Twagirayezu yavuze ko yarasanzwe afite izindi nshingano zo kuyobora Caritas Rwanda atatekerezaga ko bamuhindurira izindi nshingano.
Ati “Iyi nkuru nziza yantunguye ariko nyakirana ukwemera ibyishimo n’icyubahiro. Birumvikana ni ibyishimo kubera ko ari ibya kiriziya yacu twese ndashimira Nyirubutungane Papa Francis wangiriye icyizere akampa izindi nshingano, ndetse ngashimira Abihayimana n’Abepisikopi bacu n’abandi bose dufatanya mu mirimo ya Kiriziya”.
Padiri Twagirayezu avuga ko mwisezerano bakora igihe biyegurira Imana basezerana kuba hafi kugirango aho bamutuma hose kujya kwigisha ijambo ry’Imana ajyeyo.
Mu nshingano ze yararimo zo kuba umuyobozi wa Caritas Rwanda avuga ko nta cyuho kizabamo kuko uzamusimbura azakomereza aho yari agejeje.
Abajijwe niba ari buhite ajya mu nshingano yahawe zo kuba Umwepisikopi wa Kibungo Padiri twagirayezu yasubije ko agiye kureba abamukuriye bakamubwira ibigiye gukurikiraho nyuma yo guhabwa inshingano.
Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda (National Consultative Forum of Political Organizations - NFPO) na Sosiyete Sivile, yakiriye neza igitekerezo cya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) cyo guhuza amatora ya Perezida wa Repubulika ataha, n’ay’Abadepite. Guhuza amatora ya Perezida n’ay’Abadepite bizagabanya ingengo y’imari yakoreshwaga muri ayo matora yombi Icyo gitekerezo cyatangajwe na Hon. Oda Gasinzigwa, mu mu minsi ishize nyuma yo kurahirira kuyobora NEC, asimbuye Prof. Kalisa Mbanda […]
Post comments (0)