Inkuru Nyamukuru

Musanze: Mudugudu yashinjwe ruswa imbere ya Meya na Guverineri

todayFebruary 21, 2023

Background
share close

Abaturage bo mu murenge wa Remera mu karere ka Musanze, barashinja abayobozi b’imidugudu kubaka ruswa, bagera n’ubwo bashaka kweguza umwe muri abo bayobozi, imbere ya Meya na Guverineri.

Abaturage bashatse kweguza Mudugudu

Mu gihe Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Nyirarugero Dancille, akomeje gusura imirenge igize akarere ka Musanze yumva ibibazo abaturage bafite anabishakira umuti, ubwo yayoboraga inteko y’abaturage mu murenge wa Remera mu kagari ka Murandi, abaturage bamwakirije ibibazo baterwa na ba Mudugudu.

Abayobozi bakomeje gutungwa agatoki, ni abayobora imidugudu irimo uwa Bukara na Karuruma.

Ubwo bahabwaga ijambo ngo batange ibitekerezo bavuga n’ibibazo byabo, bagarutse cyane ku muyobozi w’Umudugudu wa Karuruma mu kagari ka Murandi witwa Mahatane Léonidas. Uhawe ijambo yavugaga iryo zina abaturage bavugije induru bagaragaza uburyo batishimiye uwo muyobozi.

Abaturage babajije ibibazo ku bwinshi

Uwitwa Dusabimana Marie Jeanne ati “Abayobozi cyane cyane abo mu midugudu ya Murandi bari kurya ruswa mu buryo bukomeye, urajya kubaregera ufite ikibazo gikomeye urubanza bakarurya ngo uratsinzwe, hari uwitwa Léonidas, Nyakubahwa Guverineri uyu muyobozi ni ukumukuraho cyangwa mukamufunga, araturembeje”.

Arongera ati “Turamwanze, kuko aho kurenganura abaturage araturenganya, umuntu arahohoterwa kubera ruswa akabirenganiramo, nk’ubu hari umukazana uherutse gukubita sebukwe amuciraho imyenda, umusaza agiye kuregera mudugudu amutera utwatsi”.

Uwitwa Ngarukiyintwari Fred ati “Mbanje kunenga ubuyobozi bw’umudugudu bwinjira mu kibazo cy’umuturage waba utararangiza kuvuga ikibazo, ati njye ndigendeye mva imbere uratsinzwe, wagera kwa Gitifu w’akagari, ati zana raporo yo kwa mudugudu ukayibura, rwose ntabwo dukeneye umuyobozi nk’uwo”.

Arongera ati “Ikibazo cyo gukuraho Telefoni cyaba ba Mudugudu kiraturambiye, mudugudu arafata telefoni akayizimya wamushaka ukamubura kandi ikibazo cyari kivutse, ayo makuru azatangwa ate? Turabasabye rwose abo bayobozi mubadukurireho”.

Uwo Mahatane Léonidas wakunze gutungwa agatoki, bashatse kumuha ijambo ngo yisobanure, ariko batungurwa no gusanga atitabiriye iyo nteko y’abaturage yabereye mu kagari karimo umudugudu ayobora.

Mu gusubiza icyo kibazo, Umuyobozi w’akarere ka Musanze Ramuli Janvier, yavuze ko umuyobozi nk’uwo adakwiye kuyobora abaturage, asaba abayobozi b’utugari n’imirenge gukurikirana abo bayobozi, byaba na ngombwa bakamburwa inshingano.

Ati “Hari ibyo aba baturage bavuze ku bayobozi b’imidugudu batubahiriza inshingano, inzira zibashyiraho zirazwi baratorwa, ariko iyo atagifasha abaturage ntabwo aba agikwiye kubayobora, ni umukoro kuri ba gitifu b’utugari, ba mudugudu ni bo bagomba kubafasha mu kazi kanyu”.

Arongera ati “Nimukomeza gukorana na bo bizaremereza abaturage, hagumemo imizigo y’ibibazo ibaremereye. Mukore isesengura mu bayobozi b’imidugudu mufite, abaturage biteguye kubaha amakuru, abafite izo ngeso nta kindi ni ugukurwaho”.

Guverineri Nyirarugero, nawe yunze murya Meya Ramuli, avuga ko batazihanganira umuyobozi utuzuza inshingano.

Ati “Ku kijyanye n’uyu mukuru w’umudugudu wavuzweho ikibazo cya Ruswa, tugiye gukurikirana ayo makuru ni dusanga ibyo avugwaho ari byo hari ibihano by’umuyobozi utitwaye neza, ntabwo yakomeza kuyobora abaturage bamushinja ruswa, ariko icyo tugiye gukora ni ugukurikirana nidusanga ibyo avugwaho ari ukuri, hazafatwa ibyemezo kuri we”.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Urukiko rwangiye Abanya-Nigeria batuye mu mahanga gutora

Urukiko rwo muri Nigeria rwimye Abanya-Nigeria batuye mu mahanga uburenganzira bwo kwitabira amatora y’umukuru w’igihugu. Urwo rukiko rwatesheje agaciro ikirego cyari cyatanzwe n'Abanya-Nigeria batuye mu Bwongereza, basabaga ko amatora ategerejwe tariki ya 25 uku kwezi yasubikwa kugeza igihe abaturage b'iki gihugu babarirwa muri za miliyoni natuye mu mahanga bahawe uburenganzira bwo gutora. Mu 2017 Leta ya Nigeria yatangaje ko mu mahanga haba habarizwa Abanya-Nigeria bagera kuri miliyoni 17, harimo abataruzuza […]

todayFebruary 21, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%