Police ya Malawi mu cyumweru gishize yataye muri yombi Umunyarwanda witwa Manuel Saidi (w’imyaka 19) n’Umurundi witwa Amosi Sean (w’imyaka 30), bakekwaho kuba ari bo bakuriye agatsiko k’abantu bakora inoti z’inyiganano zitandukanye mu karere ka Mangochi.
Iyi nkuru yatangajwe n’ikinyamakuru Nyasa Times cyo muri Malawi, iravuga ko ibyo byabaye nyuma y’iminsi mike police ya Malawi itaye muri yombi abandi bantu bane bari barimo gukoresha inoti z’amakwaca (amafarana akoreshwa muri Malawi), n’iz’amadolari y’Amanyamerika.
Ibi byemejwe n’umuyobozi ushinzwe guhuza police n’izindi nzego (PRO) mu karere ka Mangochi, Sub-Inspector Amina Tepani Daudi, wavuze ko batawe muri yombi nyuma y’iminsi mike police ifashe Umunyamalawi witwa Pangani William (w’imyaka 21), bakamusangana amakwaca y’amiganano 300,000 (asaga 318,000FRW) ku isoko rikuru rya Mangochi.
Sub-Inspector Amina Tepani Daudi yavuze ko ubwo William yahatwaga ibibazo mu iperereza, yatanze amazina y’abanyamahanga babiri avuga ko ari bo bakuriye ako gatsiko hanyuma batabwa muri yombi kuwa Gatanu w’icyumweru gishize bigizwemo uruhare n’abaturage batanze amakuru nyuma yo kubabona bishyura inoti z’inyiganano muri resitora.
Batabwa muri yombi, Saidi na Amosi babasanganye amakwaca 165,000 y’inoti za 5,000, babasangana n’impapuro zitanditseho, imashini ya Canon isohora impapuro, inzembe, amarangi y’amabara, imakasi, n’ibindi bikoresho.
Sub-lnspector Daudi yavuze ko Pangani William, watawe muri yombi mu ntangiriro z’icyumweru gishize, yatanze amazina y’uwo Munyarwanda (Saidi) n’Umurundi (Manuel) nk’abafatanyacyaha be.
Daudi yongeye ko abo bombi bemeye ko bakoraga inoti z’inyiganano zitandukanye, ndetse berekana n’uburyo babikoraga.
Bombi bazashyikirizwa urukiko iperereza nirirangira, kuko police ya Malawi yasanze ari agatsiko kanini k’abantu bakoresha inoti z’inyiganano barimo umupfumu witwa David Nthakayawina, watawe mur yombi na police ya Lilongwe nyuma yo kubitsa amakwaca y’amiganano 150,000 agizwe n’inoti za 2,000 akoresheke Airtel money.
Padiri Jean-Marie Vianney Twagirayezu avuga ko yatunguwe n’icyemezo Papa Francis umushumba wa Kiriziya Gatolika ku isi yafashe cyo kumugira Umwepisikopi wa Doyosezi ya Kibungo. Mu kiganiro yagiranye na KigaliToday kuri uyu wa 20 Gashyantare ubwo hatangazwaga ko ari we wabaye Umwepisikopi wa Kibungo, Padiri Twagirayezu yavuze ko yarasanzwe afite izindi nshingano zo kuyobora Caritas Rwanda atatekerezaga ko bamuhindurira izindi nshingano. Ati “Iyi nkuru nziza yantunguye ariko nyakirana ukwemera ibyishimo n’icyubahiro. […]
Post comments (0)