Inkuru Nyamukuru

Urukiko rwangiye Abanya-Nigeria batuye mu mahanga gutora

todayFebruary 21, 2023

Background
share close

Urukiko rwo muri Nigeria rwimye Abanya-Nigeria batuye mu mahanga uburenganzira bwo kwitabira amatora y’umukuru w’igihugu.

Urwo rukiko rwatesheje agaciro ikirego cyari cyatanzwe n’Abanya-Nigeria batuye mu Bwongereza, basabaga ko amatora ategerejwe tariki ya 25 uku kwezi yasubikwa kugeza igihe abaturage b’iki gihugu babarirwa muri za miliyoni natuye mu mahanga bahawe uburenganzira bwo gutora.

Mu 2017 Leta ya Nigeria yatangaje ko mu mahanga haba habarizwa Abanya-Nigeria bagera kuri miliyoni 17, harimo abataruzuza imyaka 18 y’amavuko yemerera umuntu gutora. Abanya-Nigeria baba hanze y’igihugu bari bizeye kuzatora babinyujije muri za ambasade z’ibihugu batuyemo.

Abanya-Nigeria batuye mu mahanga bemerewe gutora ni abazatega indege bakaza muri Nigeria ndetse bakanagaragaza icyemezo cyerekana igihugu batuyemo.

Abakandida 18 ni bo barimo barahatana mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe kuri uyu wa gatandatu. Mu bari imbere harimo Atiku Abubakar wahoze ari Visi Perezida, Bola Ahmed Tinubu wahoze ari Umuyobozi w’umujyi wa Lagos, ndetse na Peter Obi wahoze ayobora Leta ya Anambra.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Nyamagabe: Barashakisha umugore ukekwaho kwica umugabo we akanamushyingura

Mu Murenge wa Tare mu Karere ka Nyamagabe, ku Cyumweru tariki 19 Gashyantare 2023, hashyinguwe mu cyubahiro umurambo w’umugabo bikekwa ko yishwe n’umugore we, akamushyingura mu gikari cy’urugo rwabo ruherereye mu Mudugudu wa Biraro, Akagari ka Nkumbure. Nk’uko bivugwa na David Mporayonzi, umukozi ushinzwe ubutegetsi mu Murenge wa Tare, uwashyinguwe ni Xavier Hakizimana w’imyaka 61. Ukekwaho kumwica ubu uri gushakishwa ni umugore we Marita Mukamuvara w’imyaka 50, bari bafitanye abana […]

todayFebruary 21, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%