Inkuru Nyamukuru

Kenya: Abarenga miliyoni 5 bashobora kwibasirwa n’inzara

todayFebruary 22, 2023

Background
share close

Muri Kenya, abaturage barenga miliyoni 5.4 bashobora kugeramirwa n’inzara kuva muri werurwe kandi abana bagera kuri miliyoni bashobora kugira ingaruka mbi zikomoka ku mirire muri uyu mwaka.

Ayo makuru yatangajwe n’umuryango usanzwe ukurikiranira hafi uko ikibazo cy’ibiribwa cyifashe ku isi avuga ko Abanya-Kenya miliyoni 4.4 bafite ikibazo cyo kubona ibyo kurya muri icyo gihugu gituwe n’abaturage miliyoni 47.5.

Imibare igaragaza ko iki kibazo kizarushaho kwiyongera ku kigero cya 43% ugereranije n’umwaka ushize.

Perezida wa Kenya William Ruto mu cyumweru gishize yateguye amasengesho yo gusabira igihugu ko cyabona imvura, ndetse atangaza ko leta ye igiye gushyiraho gahunda zizatuma Abanyakenya bose babasha kubona ibyo kurya.

Biteganijwe ko imvura ishobora kuzagwa muri Werurwe n’ubwo abahanga bakurikiranira hafi iby’ubumenyi bw’ikirere muri Kenya bo batangaza ko mu gice cy’amajyaruguru ya Kenya imvura izatinda kuboneka.

Icyo gice cy’igihugu cya Kenya cyamaze ibihe by’imvura bitandatu nta mvura iguye, ndetse n’igihe ibonekeye ikagwa ku rugero ruri hasi cyane.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

NIRDA yiteguye gufatanya n’uwashaka umusemburo w’inzoga y’ibitoki

Ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe ubushakashakashatsi ku iterambere ry’inganda mu Rwanda (NIRDA), buratangaza ko umusemburo w’inzoga z’ibitoki (Urwagwa), wari umaze igihe ukorwaho ubushakashatsi wamaze gutegurwa ku buryo uwawifuza yagana icyo kigo bakumvikana uko yawubona. Ni umusemburo wakozwe hagamijwe gukumira ko Abanyarwanda bakomeza kunywa inzoga z’ibitoki zidatunganyije neza, kuko ubusanzwe mu gusembura inzoga hifashishwa amasaka ku bengera mu ngo zabo, naho inganda zisanzwe zikaba zikoresha imisembura iva hanze. Umwe mu bakoze ubushakashatsi ku […]

todayFebruary 22, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%