Perezida Paul Kagame ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Gashyantare 2023, yakiriye Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’ubwami bwa Jordanie, Dr Ayman Abdullah Al- Safadi n’itsinda rimuherekeje.
Dr Ayman Abdullah Al- Safadi yakiriwe na Perezida Kagame ari kumwe n’Umuyobozi w’Urwego rw’Ubutasi muri Jordanie, Gen Maj Ahmed Husni Hasan Hatoqia ndetse n’umugaba Mukuru w’ingabo za Jordan, Maj. Gen. Yousef Huneiti.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu dukesha iyi nkuru, byatangaje bagiranye ibiganiro byibanze ku kurushaho gushimangira ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo amasezerano yashyizweho umukono na ba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibi bihugu mu bijyanye n’uburezi, Visa n’ibindi.
Kuri uyu wa gatatu tariki 22 Gashyantare 2023, nibwo u Rwanda na Jordanie byashyize umukono umukono ku masezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo politiki, uburezi, ubucuruzi ndetse no kuvanaho visa ku badipolomate n’abandi bafite pasiporo za serivisi.
Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ubwami bwa Jordanie, Dr Ayman Abdullah Al- Safadi ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi itatu kuva ku wa Kabiri tariki 21 Gashyantare 2023.
Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwagize Dr Kayumba Christopher umwere ku byaha yari akurikiranyweho byo gusambanya undi ku gahato n’icyubwinjiracyaha. Uyu mwanzuro w'Urukiko wasomwe kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Gashyantare 2023 aho Umucamanza yagaragaje ko nta cyaha na kimwe gihama Dr Kayumba Christopher, ndetse ategeka ko ahita arekurwa. Dr Kayumba Christopher yaburanye ahakana ibyaha aregwa agaragaza ko nta bimenyetso bifatika bimushinja bihari kuko ibyo ubushinjacyaha bihabanye n’ukuri. Dr Kayumba Christopher […]
Post comments (0)